U Bufaransa: Umutangabuhamya ntahuza n’uwari umugore wa Muhayimana ku burwayi bwe muri jenoside
Urukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa rukomeje kumva abatangabuhamya batandukanye mu rubanza rwa Muhayimana Claude ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.
Umwe mu bumviswe tariki 10 Ukuboza 2021, ni uwari muri Uganda watanze ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga.
Uyu mutangabuhamya yemeza ko yabonye Muhayimana arwaye malaria ariko ntagaragaze iminsi yaba yararwaye kuko ngo atari yiteguye ko bayimubaza.
Abajijwe niba atarigeze ava mu rugo avuga ko yabonaga afite intege nkeya. Yavuze ko yafataga imiti ariko yemeza ko inzego z’ubuvuzi zitakoraga.
Urukiko rwamubajije rero aho yakuraga imiti, asobanura ko ibitaro byakoraga n’ubwo byari mu buryo bugoranye.
Yabajijwe kandi ukuntu yabonye Muhayimana Claude arwaye kandi umugore we avuga ko atigeze arwara, asobanura ko we yamubonye arwaye.
Abajijwe niba Interahamwe zarazaga kwa Muhayimana yasubije ko zazaga incuro nyinshi zije gushaka abantu baba bihishe iwe.
Yongeyeho ko iyo zazaga bahitaga babahungisha agasigara umugore we gusa kuko iyo babahasanga bari kubica.
Uwo mutangabuhamya watanzweho umugabo n’abunganira uregwa, avuga ko Muhayimana yafashije abatutsi benshi guhunga bakambuka muri Zaïre.
Abajijwe uko yamenye ko azatanga ubuhamya kuri Muhayimana kandi yavuze ko badaherukana kuvugana yavuze ko yabibwiwe na mubyara w’uregwa witwa Assumpta.
Muhayimana akurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, by’umwihariko ubufatanyacyha bwa ngombwa bwatumye jenoside ikorwa. Muri jenoside ngo yatwaye imodoka ageza interahamwe aho ziciraga abatutsi.
Urubanza rwe rwatangiye tariki 22 Ugushyingo ruzarangira kuwa 17 Ukuboza 2021.
Ntakirutimana Deus