Umugore arasabira Muhayimana ubutabera buboneye

Umutangabuhamya uri i Toulouse mu Bufransa arasabira Muhayimana Claude kuzahabwa ubutabera buboneye kuko ngo asanga ari umwere.

Uyu ngo azi Muhayimana kuva muri za 1980.Yize muri ENT Kibuye arangiza muri Kamena 1992. Yabanye na murumuna w’umugore wa Muhayimana. Azi Muhayimana atwara imodoka ya projet peche.

Ubwo jenoside yabaga yari mu kiruhuko iwabo ku Mubuga muri Karongi. Icyo gihe ngo yari umwarimukazi.

Ngo yabonye abajyaga mu bitero ku Mubuga ku bihayimana b’aba Ste Marie de Namur.

Mu gitero cyarimo abajandarume hajemo Daihatsu ya Bongo itwawe na Mayayi, ikamyo ya Minitrap itwawe na Sengorore, Minibus ya Sous prefet Gashongore yari itwawe na Uzzias Nzambayire. Ntiyabonye Claude Muhayimana atwaye imodoka muri iyo komini yarimo.

Uwo mugore ari mu Bufransa guhera mu mpera za 2014.

Asaba ko Muhayimana Claude yahabwa ubutabera buboneye akarenganurwa kuko abona arengana.

Abarengera indishyi z’abarokotse jenoside ubwo bamubazaga aho atuye n’aho ibitero ashinjwa byabereye kandi hafi ye ari muri kilometero 5, bityo icyo ashingiraho avuga ko Muhayimana arengana kandi  atarashoboraga kubona abagiye mu bitero ku Gitwa, Karongi na Bisesero.

Yagize ati ” Nkurikije uko muzi kandi ntigeze mubona nta n’urukiko ruramuhamya icyaha ndumva nta cyo namushinja.”

Uwo mugore avuga ko yahunze u Rwanda kubera umutekano we. Abajijwe Defense impamvu afite sitati y’impunzi avuga ko ari ize bwite atazitangaza.

Muhayimana uri kuburanira mu rukiko rwa Rubanda mu Bufaransa ashinjwa gutwara abarimo interahamwe mu modoka bagiye kwica abatutsi mu bice bitandukanye by’iyari perefegitura Kibuye.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *