CIMERWA yagaragaje uruhare rwayo mu kuzamura imibereho y’abaturage

Ubuyobozi bw’uruganda CIMERWA buvuga ko buzaharanira gukomeza guteza igihugu imbere, rugira uruhare mu bikorwa bigamije imibereho myiza y’abagituye.

Ni mu gihe urwo ruganda rwungutse amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 4 na miliyoni 100 mu mwaka wasojwe muri Nzeri 2021. Muri iyo nyungu rwabonye, ngo ntirwibagiwe abaturage. Ni muri urwo rwego rwifashishije asaga miliyoni 300 Frw mu bikorwa bigamije imibereho myiza n’iterambere ry’abaruturiye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa 9 Ukuboza 2021, Bugunya John, umuyobozi ushinzwe imari muri urwo ruganda yagarutse kuri ibyo bikorwa.

Agira ati “Abaturiye uruganda ndetse n’abandi bo mu bindi bice bagezweho n’umusaruro w’ibikorwa byarwo kandi tuzabikomeza.”

Bimwe mu byo bakoze harimo gutera inkunga ishuri rya Edicateur, mu bikorwa birimo guhemba abarimu, kunganira abanyeshuri mu mafaranga y’ishuri ndetse no guha ishuri ibikoresho.

Uruganda rwubatse kandi ivuriro ry’abakozi barwo ariko rinivurizwamo n’abaruturiye. Iryo vuriro rifite umuganga n’abaforomo 9.

Hari kandi koperative y’abagore 45 badoda yatewe inkunga yo kugurirwa ibikoresho, ubu yahawe isoko ryo kudoda ibikenerwa muri urwo ruganda.

Ati ” Cimerwa ibafitiye akamaro kanini cyane kuko yazamuye imibereho yabo ku buryo bugaragara.”

Mu bindi byakozwe harimo uruganda ruto rutunganya amazi rwa Jombwe rwubakiwe abaturiye Cimerwa.

Bugunya yungamo bubatse unuhanda wa kaburimbo wa kilometero 11 muri Bugarama woroshya imigenderanire ku bagana muri ako gace.

Banishyuriye kandi mituweli abaturage 2, 200 bo mu mirenge ibiri y’akarere ka Rusizi.

Umuyobozi Mukuru wa Cimerwa, Albert Sigei avuga ko mu mwaka mushya wa 2021/2022 biteguye gukora byinshi biruse ibyo bakoze mu bihe bitambutse.

Bimwe muri byo birimo gukomeza kugira uruhare mu bikorwa remezo binini by’ubwubatsi mu gihugu ndetse no kongera ingano ya sima nyarwanda ikabasha kugera ku baturage benshi.

Urwo ruganda rukomeje kugira uruhare mu gikorwa cyo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera. Kugeza ubu rumaze gutanga sima ingana na toni ibihumbi 90 yifashishijwe muri iyo mirimo.

Kugeza ubu urwo ruganda rufite abakozi bari hagati ya 250 na 300 rukoresha, biyongeraho ba nyakabyizi bari hagati ya 500 na 600, bagerwaho n’amahirwe atandukanye y’uru ruganda, bityo rukagira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *