Leta yijeje gutabara abahuye n’ikibazo cy’amapfa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Madame Ingabire Assumpta yatangaje ko leta y’u Rwanda ihora yiteguye gutabara abahura n’ibibazo bitandukanye birimo iby’amapfa, bityo ngo izatabara abagaragaza icyo kibazo.

Abaturage bo mu bice bitandukanye mu Rwanda bavuga ko bahuye n’ikibazo cy’amapfa cyatewe n’imvura itaragwiriye igihe, bimwe mu bihingwa by’abaturage bikarumba. Ni ikibazo cyagaragaye mu Ntara y’i Burasirazuba no mu y’Amajyepfo(mu bice bimwe na bimwe).

Madame Assumpta ahumuriza abaturage ko leta itajya ibatererana.

Agira ati” Biterwa n’imyiteguro cyane cyane, kumenya abagizweho ingaruka n’ayo mapfa , cyane cyane, ubu tureba wenda nko mu Ntara y’i Burasirazuba, urumva baba bahinze bazi ko bazeza, bahinze ntibeza kubera amapfa. Icyo leta rero ikora ifatanya n’izindi nzego cyane cyane Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi tugatabara tukabaha ibiribwa byabatabara cyangwa se byabafasha kuzageza igihe ikibazo gishiriye.”

Mu bihe bitandukanye hari bamwe mu baturage bagiye bahura n’ikibazo cy’amapfa bagobokwa na leta.

Ingabire avuga ko hari byinshi byakozwe ariko hari n’ibindi bitegerejwe hagamijwe imibereho myiza y’umuturage.

Ati “Leta y’u Rwanda yahyizeho inzego, gahunda na politiki byo gukumira, kurwanya no guhangana
byihuse n’amage, nka VUP mu kurwanya ubukene kimwe na Mituweli birengera imiryango ikennye bikanayirinda amage, Ejo HEZA n’ubwishingizi bw’ubuhinzi. Tuzakomeza gukaza ingamba zifasha gutahura, gukumira, no kurwanya ibiza n’amage; kubaka ubushobozi bw’inzego kugira ngo zishobore kurwanya ubukene, gukora isesengura no guhitamo abagenerwabikorwa neza
kugira ngo kandi zigene gahunda yo kurwanya ibiza n’amage.”

Hari amakuru ko hari gukusanywa imbaraga, no kubarura abafite ikibazo cy’amapfa ngo bazagobokwe na leta.

Ku ruhande rw’imiryango itandukanye ishamikiye kuri Loni irimo ishami ryayo rishinzwe ibiribwa bashima u Rwanda uko rwitwara muri gahunda zigamije kugoboka no gutabara abaturage.

Ni mu gihe izo nzego zahuriye mu nama nyunguranabitekerezo kuri politiki y’ubutabazi ku baturage bahuye n’amage akomoka ku
ihindagukira ry’ibihe iri kubera i Kigali.

Iyi nama ni iya mbere mu Rwanda ihuza inzego zinyuranye zirimo izishinzwe imicungire y’ibiza, izishinzwe gahunda zo kurengera abatishoboye n’izindi nzego, mu rwego rwo kuganira uko bahuzwa imbaraga mu butabazi bw’ibanze, no kurebera hamwe amahirwe ahari yafasha gahunda zo kurengera abatishoboye
bahungabanyijwe n’amage mu Rwanda. Ni mu gihe Isi  iri mu rugamba rwo guhangana n’amage n’ibiza bikomeye birimo n’icyorezo cya COVID-19.

U Rwanda rujya ruhungabanywa n’ibiza bitunguranye nk’imvura nyinshi n’amapfa ashobora kumara igihe kirekire. Ibi bigatera imyuzure, inkangu n’amapfa mu bice bimwe na bimwe by’igihugu.

Nk’uko bigaragazwa na Minisiteri ishinzwe Ibiza (MINEMA), mu mwaka wa 2015-17 yabaruye ibiza biciriritse inshuro 1800 mu
bice binyuranye by’igihugu. Nubwo ibi biza byari ku rwego ruto, ariko ngo byaciye intege abaturage mu mibereho kuko byahungabanyije umutekano ku biribwa n’imirire.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *