Nyina yari afite ubumuntu ariko mushiki we yanze kuntahira ubukwe ngo ndi umututsikazi-Umugore wa Muhayimana

Urukiko rwo mu Bufaransa rukomeje kumva ubuhamya bw’abavuga kuri Muhayimana Claude ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Kuwa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021, urukiko rwumvise uwahoze ari umugore wa Muhayimana witwa Mediatrice Musengeyezu.

Uwo mugore (wari mu bahigwaga mu gihe cya jenoside) atuye mu Bufaransa ntakibana na Muhayimana.

Uwo mugore yakoraga i Nyamishaba atuye ku Kibuye ariko ubwo yiteguraga ubukwe yagiye ku ivuko mu Ngororero igitero cyo kwica abatutsi mu 1990 kimusangayo bica nyirakuru abandi barahunga we asubira ku Kibuye. Ubukwe bwarasubitswe bajya mu murenge gusa aho iwabo kuko bakoze ubukwe mu kwa Mbere mu 1991 mu kiliziya bajya ku Kibuye. Mu 1992 ibitero byo kwica abatutsi mu Kibilira birongera. Abwira ababyeyi be kwimuka bakajya ku Kibuye kuko bo bavugaga ko baticana ibyo byari iby’abakiga.

We ngo avuka n’abana barindwi,  batatu barishwe harokoka bane ariko ubu hasigaye 2 kuko murumuna we yishwe n’indwara. Musaza we yapfiriye mu gisirikari. Asigaranye na musaza we mutoya yonkeje ibere rimwe n’imfura ye.

Perezida w’iburanisha yamubajije niba ababyeyi b’umugabo we (Muhayimana) bari abahutu cynagwa abatutsi?  Yongera kumubaza niba barihanganiraga abantu bose?

Yasubije ko nyina wa Muhayimana yari afite ubumuntu.

Yongeraho ko yari abanye neza n’umuryango wa Muhayimana uretse umwe muri bashiki we wanze kumutahira ubukwe kuko ngo yashatse umututsikazi.

Avuga ko nyina wa Muhayimana atari amufitiye impungenge kuko bavugaga ko abatutsikazi bashatswe n’abahutu bazicwa umunsi wo gushyingura perezida Habyarimana tariki 4 Nyakanga l994. Yungamo ko ahubwo yari afite ubwoba ko nibamenya ko Muhayimana ahishe abatutsi iwe bakaba bamwica.

Uwo mubyeyi ngo  yavumaga abajyaga kwica ati “amaraso yabo azabahame.”

Musengeyezu avuga ko Muhayimana yakoraga muri Guest House yari iya ORTPN (ikigo cya leta cyari gishinzwe ubukerarugendo).

Mu gihe cya jenoside ngo yakomeje akazi kuko abo muri za hoteli bagakomeje ariko abandi bakaba bagasubitse.Icyo gihe ngo yatwaraga imodoka ya Hoteli yari ifite ibara ritukura yanditseho ORTPN.

Musengeyezu avuga ko Muhayimana atari ku Kibuye ubwo hicwaga abantu basaga ibihumbi 10 biciwe muri stade Gatwaro. Gusa ngo ababicaga bahagararaga mu busitani bwabo (kwa Muhayimana) bagatera gerenade muri stade.

Akomoza kandi ku Interahamwe yitwa Ntagugura yo ku Kibuye ngo yari ifite inkota yise “Mutararintumbi” .
Ngo abantu baraye bishwe muri stade yageze nijoro aravuga ngo Abatutsi barazutse. Ngo yari abonye abantu bari mu mirambo banyeganyega n’abana bahamagara ba nyina.

Bukeye hagarutse abajandarume n’interahamwe barica bambura imyenda abishwe, inka zabo barazica batwara inyama.

Ubuhamya bwa Musengeyezu no kumubaza ibibazo birakomeza kuwa kane.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *