Perezida Kagame ari mu ruzinduko muri Tanzania

Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko muri Tanzania aho azifatanya n’abantu batandukanye mu kwizihiza ubwigenge bw’icyo gihugu.

Kagame akigera muri Tanzania yakiriwe na minisitiri ushinzwe itegeko nshinga Prof Palamagamba John Kabudi.

Tanzania izizihiza ubwigenge bwayo ku nshuro ya 60 kuwa 9 Ukuboza 2021.

Kwizihiza umunsi w’ubwigenge hari igihe bitabayeho ku bwa Pombe John Magufuli wayobiraga icyo gihugu wagennye ko amafranga akoreshwa mu kuwizihiza yakoreshwa mu bindi bikorwa biteza imbere igihugu.

Ni ubwigenge yabonye mu 1961 bwaharaniwe na Mwalimu Julius Nyerere.

Icyo gihe yari Tanganyika yaje guhurizwa hamwe na Zanzibar ku muhate wa Nyerere maze bikora igihugu kimwe cyiswe Tanzania.

Mu 1947,  Tanganyika yabaye icyiswe United Nations Trust Territor  gikoronijwe n’abongereza.

Ni mu gihe ikirwa cya Zanzibar cyafatwaga nk’ihuriro ry’ubucuruzi cyacungwaga n’abanya-Portugal, sultane(umuyobozi)  wa Oman nyuma kigarurirwa n’abongereza.

Kubera guhuza Tanganyika na Zanzibar, Julius Nyerere, yaje kwitwa umubyeyi w’igihugu (baba wa Taifa).

Ibihugu bitandukanye usanga byifashisha umurage wa Nyerere mu mitegekere yabyo. Urugero ni aho yashyiraga imbere mu kumvikana n’utavuga rumwe nabwo bubona ukomeye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *