Muhayimana yanyibwiriye ko yazanye interahamwe ubu ntakimvugisha- Umutangabuhamya

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Muhayimana Claude ruri kubera mu Bufaransa avuga ko yamwibwiriye ko yajyanye interahamwe kwica abatutsi, kuba amushinja ngo byatumye bacana umubano.

Uwo mutangabuhamya yemeza ko azi Muhayimana mu gihe kirekire vamaranye. Yabaye ku Kibuyr ari shoferi wa perefe Kayishema Clemenet ngo bari banafitanye isano ya kure. Yanakoranye na ba perefe Ruhumuriza Gaspard, Kayondo, Kabera Assiel. Guhera 1990 yari umushoferi wa perefegitura. Ariko avuga ko yeguye tariki 15 Mata 1994 ngo kubera icyemezo perefe yari yafashe cyo kwica abatutsi.

Uwo mutangabuhanya waririye mu rukiko avuga ko atari we wateje jenoside ariko ngo yarananijwe cyane bayimuhora; cyane ko yavugaga ukuri kuri yo.

Avuga ko yahungabanye kubera ibyo yabonye ubwo yatwaraga perefe.

Ashinja Muhayimana ko bahuriye ku Mubuga amuha umukono baganira nk’iminota 10. Ati “Ambwira ko yazanye Interahamwe mu Bisesero we akamanura imodoka ngo batayangiza.”

Yungamo ko ubwa kabiri yamubonye atwaye interahamwe zirimo ziririmba.

Perezida w’iburanisha ati “baririmbaga ngo iki, ngo ndagukunda, ndahukunda?”

Undi ati ” Baririmbaga ko ibintu byose byo ku Kibuye ari iby’abahutu.”

Uyu mugabo uba mu Bufaransa ngo ubwo yahageraga yakiriwe na Muhayimana. Ngo yamushakagaho ubufasha ku banyamakuru ngo amutangeho ubuhamya bwiza bwari kwandikwa mu kinyamakuru Paris Match kirimo abanyamakuru umutangabuhamya yajyanye mu Bisesero.

Uwo mutangabuhamya ariko ngo hari inyandilo yasinyiye Muhayimana asaba ubuhunzi zimugaragaza ko nta ruhare yagize muri jenoside.

Ubwo yabazwaga kuri ibyo yamaze umwanya acecetse. Nyuma agira ati ” Claude Muhayimana yampaye igipapuro kitanditseho.”

Ngo yabimusinyiyeho undi yuzuzaho ibyo ashaka byanditse n’imashini.

Yemera ko yakoze iryo kosa kuko ngo Muhayimana yiyandikiyeho ko yakoranye n’ingabo za Loni zari mu butumwa mu Rwanda  muri zone Turquoise, ko yugarijwe bityo bamuha ubuhungiro.

Kuri ubu ngo Muhayimana ntakinamusuhuza kuko ngo avuga ko yirirwa amushinja ibinyoma ko yakoze jenoside.

Perezida w’iburanisha amubajije icyo yongeraho undi avuga ko Muhayimana yahishe abatutsi ariko ngo yabikoraga nkabo bose, ariko akanafasha abajya kwica abatutsi.

Ku ruhande rwunganira Muhayimana bavuga ko uwo mutangabuhamya yivuguruza.

Iburanisha rya Muhayimana rirakomeje. Ni urubanza rwatangiye tariki 22 Ugushyingo ruzasoza ku ya 17 Ukuboza 2021. Uwo mugabo w’imyaka 60 y’amavuko ashinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *