Umwana wanjye namwemerera kuvanamo inda-Dr Kagaba

Umuyobozi w’umushinga uharanira uburenganzira no guteza imbere ubuzima [HDI], Dr Kagaba Aphrodis, aherutse kuvuga ko yakwemerera umwana we w’umukobwa kuvanamo inda, ingingo idahurizwaho mu Rwanda.

Ni nyuma y’ikiganiro yari amaze kugirana n’abanyamakuru ku minsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, cyahuje urwego ayobora [HDI], umuryango AJIPRODHO JIJUKIRWA, Haguruka na RWAMREC, kuwa Gatatu w’icyumweru gishize.

Dr Kagaba, avuga yuko umwana wese ufite imyaka iri munsi ya 18 yemerewe kuvanamo inda, ikibazo kikigaragara uyu munsi, ngo akaba ari imyumvire y’ababyeyi bamwe batabikozwa. Abo babyeyi ngo usanga batanemerera abana babo kuba bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro nk’ubwabarinda gusama.

Yungamo ko nubwo hari amategeko yagiye avugururwa, ariko ngo hakiriho ibindi byuho nabyo bigomba kuzibwa nk’aho umuhungu urusha nk’imyaka ibiri umukobwa, usanga akatirwa igihano kiri mu myaka 25, ibintu avuga bikwiye gusuzumanwa ubushishozi, aha atanga urugero rw’umuhungu urengejeho gato imyaka 18 y’amavuko n’umukobwa ugiye ufite nka 17.

Ku kibazo cy’imyumvire ku bijyanye n’abana b’abakobwa bemerewe kuba bavanamo inda, umunyamakuru wa The Source Post yamubajije niba ari umwana we watewe iyo nda yakwemera ko ayivanamo, dore ko n’ubundi uwemererwa kuyivanamo ari uwo ababyeyi be babyemereye, uretse ko icyemezo cy’ubushake bw’uwo mwana ari bwo buhabwa agaciro iyo habayeho kudahuriza ku cyemezo kimwe n’ababyeyi cyangwa abamurera.

Dr Kagaba ati “Yego, uwanjye namwemerera, ashatse kuyikuramo namwemerere”

Yunganamo ati “Oya nemera uburenganzira bw’umwana. Umwana namuha amakuru yose , icyemezo afashe akaba ari cyo mushyigikiramo.”

HDI vuga ko ibijyanye no kubona amakuru ku bijyanye no kuboneza urubyaro usanga hari urubyiruko rwinshi ruyakenera, ariko rukagorwa no kuyageraho.

Ibijyanye n’amakuru yo kuvanamo inda yo ngo ni urundi rwego, ni mu gihe muri Nyakanga 2020, uyu muryango wakiriye abakobwa 119 babazaga ibijyanye n’amakuru yo kuvamo inda, baje kwiyongera amashuri ari hafi gutangira, ubwo humvikanaga ko hari ibigo byari byavuze ko abanyehsuri b’abakobwa babyigamo bagomba gupimwa.

Inzobere mu buzima bw’imyororokere zivuga ko kuvanamo inda byemewe ku babyemererwa n’amategeko, bityo bikwiye gukorerwa ubikwiye hirindwa indwara z’ababikora mu buryo budakwiye, bihishe bityo bikabaviramo urupfu.

Urugero rutangwa ni uko abarenze 7% kuzamura birangira bapfiriye muri icyo gikorwa bakora bihishe.

Umwe muri izo nzobere ukora muri One stop center aherutse kugira ati “Ni uburyo buri wese yagombye kumva ko kubugerageza ari uguishyira ubuzima bwe mu kaga ku buryo burenze mu gihe atabyemererwa n’itegeko cyangwa iteka, hari abaza amara yaciye hasi, abaza nyababyeyi zangiritse zikavanwamo n’ibindi byinshi.”

Abagize icyo kibazo ngo iyo bagaragaye babanza bakitabwaho kwa muganga nyuma bagakurikiranwa n’amategeko.

Kugeza uyu munsi ariko ngo mu Rwanda haracyari imyumvire ikiri inyuma aho n’uwavanyemo inda abyemerewe, asa n’ufatwa nk’uwishe.

Ati “Kugirango byemerwe ko byanyuze ahemewer n’amategeko, umuntu agomba kugana ivuriro ryemewe, bigakorwa n’umuganga ubyemerewe, bikanyura mu nzira zemewe. Naho gukuramo inda mu Rwanda biracyari icyaha, keretse wasambanyijwe uri umwana, uyivanamo unyuze mu nzira zemewe, uwafashwe ku ngufu, ufite ikibazo kigaragara n’ibindi.”

Uwemererwa kuyivanamo kandi ngo ni mu gihe inda iba imaze ibyumweru bitarenga 22, icyo gihe ngo icyo umuntu atwite kiba kitaraba umwana neza.

Abazivanirwamo mu buryo bwemewe, barabanza bakaganirizwa, bagakorerwa ubujyanama bwimbitse mbere, bimurinda kuba yagira ubuzima bwo mu mutwe nyuma.

Amadini n’amatorero ntakozwa ibyo kuvanamo iyo nda, kuko abifata nko kwica, ndetse hakaba hari imbogamizi ko amavuriro y’ayo madini adatanga izo serivisi n’izindi zo kuboneza urubyaro ku bazikeneye nyuma yuko akuriye leta inzira ku murima ko ibyo atabikozwa.