Ibyishimo ni byose muri Congo kuko Ebola itakihagaragara

Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, ryatangaje ko icyorezo cya Ebola cyarangiye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo mu ntara ya Equateur, nyuma y’amezi hafi atandatu kihavuzwe.

Kuba iki cyorezo kirangiye, abategetsi bashinzwe ubuzima, babifata nk’intambwe ikomeye kandi ari ibyo kwishimirwa. Kurwanya Ebola mu misozi ihanamye, mu bice birimo amashyamba y’inzitane, ntibyari byoroshye, utavuze no kugera ku baturage batuye batatanye muri ibyo bice bigari, noneho no gutuma bakugirira icyizere nkuko bitangazwa na VOA dukesha iyi nkuru.

Bob Ghosn, umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itabara imbabare, Croix rouge na Croissant Blue yari ishinzwe gufasha mu bikorwa byo kurwanya Ebola muri Congo, avugira i Goma kuri telefone, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko Ebola ubwayo itoroshye. Ariko ko guhangana n’ibyorezo bibiri icyarimwe, Ebola na COVID-19 byari ingorabahizi.

Mu magambo ye, ati: “Byatumye ibikorwa bikometanyije bwo kurwanya Ebola bitoroha, kubera ko ibintu byose byagendaga buhoro, imipaka ifunze. Ibihugu byose kw’isi byasabaga ibikoresho byo kwikingira COVID-19 byari bikeneye. Ibyo rero, byatumye ibintu birushaho gukomera, hakiyongeraho n’ingaruka za COVID-19 ku bukungu bw’igihugu nka Repuburika ya demukarasi ya Congo”.

Iki cyari icyorezo cya Ebola cya gatatu muri Congo mu myaka itatu ishize. Cyaje mu gihe ikindi cyari gikomeye mu ntara ya Kivu ya ruguru, cyari gitangiye kugenza amaguru make. Icyo cyorezo cyamaze hafi imyaka ibiri, cyanduwe n’abantu barenga 3 400. Cyatwaye ubuzima bw’abagera mu 2 300. Ugereranyije, ku mibare ya nyuma, abantu banduye Ebola bose mu ntara ya Equateur bari 119, harimo 55 bapfuye.

Ghosn, avuga ko buri wese wagizweho ingaruka n’icyo cyorezo mu karere, yishimiye ko cyarangiye. Ni nako ariko agira ati “iki si igihe cyo guterera agati mu ryinyo”. Agira ati: “Ebola ishobora kwongera ikagaruka. Ubwo rero ni ngombwa gukora ku buryo iguma kuri zeru. Ibyo bisaba akazi kenshi. Kandi tugomba gukora ku buryo imiryango muri Congo yazahajwe n’ibyo byorezo bya Ebola na COVID-19, ikomeza kubona inkunga n’ubufasha ikeneye, kubera ko abo ni abanyantege nke mu birebana n’iki kibazo kw’isi”.

Ghosn asobanura ko hari ibintu byinshi bishobora gukorwa mu guhangana n’ibyorezo nka Ebola na COVID-19 igihe byaje. Yumvikanisha ko ibikoresho byo mu buvuzi nk’inkingo n’imiti ari ibintu bya ngombwa. Akongeraho ko guha abantu amakuru mbere y’igihe ku buryo bo ubwabo bashobora kwirinda ibyo byorezo, ari ibintu bikenewe.

Loading