Umwami wa Dubai Mohammed ben Rachid acumbitse i Musanze

Umwami wa Dubai Mohammed ben Rachid Al Maktoum arabarizwa i Musanze muri hoteli iherutse gutahwa n’umukuru w’igihugu.

Ni hoteli yatashywe na Perezida Kagame ku wa 27 Gashyantare 2020, yitwa One&only gorilla’s nest iri ku buso bwa hegitari 35 ifite ibyumba 21 bigezweho icya make kukiraramo bisaba amadolari ya Amerika 3600 mu gihe ikiruta ibindi ari 10500.

Iyi hoteli bivugwa ko abanya Dubai aribo bafitemo imigabane myinshi ni imwe mu zirimo kubaka izina rikomeye ryo gucumbikira abayobozi bakomeye, dore ko usanga abacumbitse muri hoteli runaka usanga bazihesha icyubahiro cyo kuba izikunzwe zinubashywe n’abifite.

Uyu Mohammed ben Rachid w’imyaka w’imyaka 70 y’amavuko ni umwami wa Dubai, ufite izina rya émir de Dubaï, akaba na visi perezida wa Dubai, Minisitiri w’Intebe n’uw’ingabo wa leta zunze ubumwe z’abarabu(Émirats arabes unis).

Yageze mu Kinigi kuwa 28 Gashyantare 2020, mu murongo munini w’imodoka zirongowe n’ivatiri ya polisi igenda ivana abantu mu nzira, ikurikiwe n’izindi zirimo benz z’amavatiri ziriho pulaki za leta y’u Rwanda (GR) zishushe neza nk’izitwara umukuru w’u Rwanda, ziherekejwe n’izinzi zo mu bwoko bwa V8 nyinshi zanditseho izina ry’iyi hoteli, inyumq hari indi vatiri ya polisi.

Uyu mwami ni uwo mu muryango Al Maktoum wimye iki gihugu kuva mu kinyejana cya 19.

Ni umuhungu wa gatatu wa Cheikh Rachid ben Saeed Al Maktoum. Yabaye émir wa Dubaï, asimbuye umuvandimwe we Maktoum ben Rachid Al Maktoum tariki 4 Mutarama 2006.

Mu mpinduka yakoze harimo gutangiza icyerekezo 2021 cya leta zunze ubumwe z’abarabu cy’uko izi leta ziba zimwe zikomeye ku Isi. Iki cyerekezo yagitangije mu 2010.

Mohammed Al Maktoum yahinduye Dubai umujyi ujyanye n’igihe, atangiza sosiyte zitandukanye irimo sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere (compagnie aérienne Emirates Airlines)

Mu bindi yakoze harimo imishinga igamije iterambere rya Dubai urimo uw’ikoranabuhanga, no kugena ahahariwe inganda n’ahahariwe interineti.

Ibi byose byiyongeraho kuba umwe mu bakomeye bazi kugendera ku ndogobe, mu 1982 yaje ku mwanya wa gatatu mu bihembo byiswe Prix de l’Arc de Triomphe, ryabereye mu Bufaransa. Mu 2012 yayigenzeho kilometero 160 aba uwa mbere.

Ntakirutimana Deus