Umuyobozi wa FIFA yasuzuguriwe muri Cameroun mu gikombe cya Afurika

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA, Gianni Infantino biravugwa ko atakiriwe uko bikwiye muri Cameroun ahari kubera imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika.a

Ibyo ngo byagaragaye mu muhango wo gufungura iyo mikino iri kuba ku nshuro ya 33 wabaye kuri iki cyumweru tariki 9 Mutarama 2022.

Ikinyamakuru Foot Africa kivuga ko Infantino yasuzuguwe n’abashinzwe ibyo kwakira abashyitsi mu biro bya Perezida wa Cameroun.

Infantino yicajwe hirya ya Perezida Paul Biya

Mbere ngo byari bisanzwe ko Infantino umu_Suwisi akaba n’Umutaliyani yicazwa mu myanya y’icyubahiro muri sitade igenerwa abakuru b’ibihugu; buvuze ko yari kwicazwa hafi ya Perezida wa Cameroun Paul Biya. Kuri iyo nshuro ngo ntabwo ariko byagenze; yicajwe mu gipande cyo hirya ya perezida.

Infantino afata nk’uwasuzuguye umupira wa Afurika awutesha agaciro.

Yabaye umwe mu bari bashyize imbere ko iyo mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika yatangiye tariki 9 Mutarama 2022 itagombaga kuba, ndetse hakozwe inama nyinshi ngo iri rushanwa risubikwe.

Ikindi ni uburyo FIFA iterekanye ubushake bwo gufasha amakipe y’ibihugu guhabwa ku gihe abakinnyi babyo bakina mu makip y’u Burayi ahubwo igashyigikira ayo makipe kubarekura nyuma; dore ko yatangiye kubarekura guhera tariki 3 imikino igatangira tariki 9. Uko kutabarekurira ku gihe byatumye amakipe y’ibihugu atitegura uko bikwiye.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *