Ni ibiki ubuyobozi bushya bw’akarere ka Kamonyi bukwiye kwibandaho?

Kamonyi, akarere gaturanye na Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda na Muhanga, umujyi ugaragiye Kigali, ngo ni amahirwe adasanzwe akwiye kugafasha gutera imbere, ariko ngo haracyari n’icyuho ku bikorwa remezo, bityo ngo ni ihurizo rikomeye ku bayobozi bashya.

Aka karere kayoborwa n’abayobozi bashya batowe mu matora aheruka y’abayobozi bo mu nzego z’ibanze yabaye mu Gushyingo 2021. Tuyizere Thaddee wayoboye aka karere inshuri ebyiri ari umuyobozi w’agateganyo ugiriwe icyizere n’Inama Njyanama y’ako karere.

Mu gihe yari umuyobozi hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo umuhanda Ruyenzi- Gihara washyizwemo kaburimbo, gukata ibibanza by’ahagenewe imiturire mu buryo bujyanye n’igishushanyombonera n’ibindi.

Tuyizere avuga ko ibyo bikorwa byagezweho ku bufatanye bw’ubuyobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa. Gusa ntabura kwerekana ahari icyuho ngo ubuyobozi bushya bugire uruhare mu kucyiziba. Ni mu kiganiro yagiranye na The Source Post , tariki 24 Ukwakira 2021,ubwo hateranaga inteko rusange y’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali[RALGA], icyo gihe yari umuyobozi w’akarere ariko witeguraga gusoza manda.

Ni akarere kavuzwemo ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ku baturage bitwikira ijoro bamwe bakagwa mu birombe [bagwiriwe na byo], ubujura bukorerwa abatwara imodoka, ahitwa Kagangayire, mu Nkoto n’i Gihinga, ndetse no kwenga inzoga z’inkorano, ariko Tuyizere avuga ko byacogoye, gusa bitarangiye burundu.

Ahereye ku kibazo cyavugaga ko manda yarimo igiye kurangira, icyo abona izakurikiraho yazibandaho.

Tuyizereagira ati “Kamonyi ni akarere keza kari n’ahantu heza, kuko ni akarere kegereye Kigali, uretse ko kari hagati y’umujyi Kigali ndetse na Muhanga, ariko n’indi mijyi, kanyurwamo n’umuhanda wa kaburimbo mu mirenge ine ku buryo n’indi isigaye iba iyegereye, ku buryo gafite amahirwe menshi, ari mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, birashoboka ko abantu babikoze kinyamwuga, babyaza amahirwe ahari isoko rihari rigari rya Kigali ndetse na Muhanga.

Ibikorwaremezo bidahagije

Tuyizere akomeza avuga ko hari ikibazo cy’ibikorwaremezo bigomba gukomeza gushyirwamo imbaraga uko ubushobozi bubonetse.

Ati:

“Ikindi ni ibijyanye n’ibikorwaremezo bidahagije mu karere, amazi amashyanyarazi n’ imihanda, kandi dufite icyerekezo turimo kuganamo cy’umwaka 2024, aho abaturage bose bazaba bafite amazi meza, bafite umuriro, imihanda ikozwe neza. Aho rero birasaba ko abantu bakomeza kwerekezayo imbaraga nyinshi. N’ubundi zashyirwagamo ariko birasaba ko abantu bareba ngo igihe gisigaye n’ibikorwa bisigaye turabibara gute kugirango bibashe guhura.”

Hari amahirwe ahari?

Kugirango ibikenewe bigerweho ngo bisaba ko n’abaturage bajyanamo n’abayobozi. Tuyizere avuga ko hari amahirwe.

Ati “Ikindi twishimira ni uko akarere ka Kamonyi gafite abaturage bumva neza n’ubuyobozi bakunda umurimo. Ikiba gisigaye rero ni ukubaha icyerekezo kiza bakakiganamo no kubaba hafi buri gihe, abantu bakabereka n’ibyo badashoboye ku buryo abantu bakomeza kubikora neza.”

Zimwe mu mbogamizi muri manda irangiye

Kimwe n’utundi turere tw’u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange, icyorezo COVID-19 cyabaye imbogamizi ikomeye ku iterambere ry’ibikorwa bitandukanye, Tuyizere avuga ko imbogamizi za mbere bagize ari icyorezo cya COVID 19 cyaje gisubiza inyuma ibintu byinshi, kibuza ubusabane hagati y’abayobozi n’abaturagee, ku buryo hari aho abaturage basubiye inyuma mu myumvire bitewe no kutabana bya hafi n’ubuyobozi, ariko uko kigenda gitanga agahenge ngo ibyo byakemuka.

Indi mbogamizi Kamonyi  ifite ni ukuba iri hagati y’imijyi ibiri. Hari ibyo rero abaturage bifuza kubera ko babibona muri iyo mijyi, kandi bitari muri Kamonyi. Ni ukuvuga ko ubushobozi buke bw’akarere bwo kuba kabasha gusubiza ibibazo abaturage bahura nabyo ni imbogamizi ikomeye.

Ikindi ni ikijyanye no kuba akarere karasubijwe mu muturere tw’icyaro ariko bikambura amahirwe ku bikorwa bimwe na bimwe. Navugaga ingengo y’imari[ utwunganira Kigali tuba dufite ingengo y’imari yisumbuye ku two mu cyaro] iyo rero ufite ingengo y’imari n’ibikorwa ukora byinshi, ubwo rero akarere k’icyaro no kwinjiza imisoro n’amahoro bigenda bicika integer bitewe nuwo muvuduko abantu bariho ariko n’icyorezo cya COVID-19 cyabigizemo uruhare.

Asoza avuga ko bigoye guhaza ibyifuzo by’abaturage uri mu karere k’icyaro.

Inkuru bifitanye isano: Icyiciro akarere kashyizwemo cyashenguye Meya wakayaboraga 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *