Rayon Sports na Musanze zizakina ku munsi wa mbere w’isubukurwa rya shampiyona
Ni shampiyona izasubukurwa ku wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, nyuma yuko yari yasubitswe mu mpera za 2021. Icyo gihe hazaba hakinwa imikino yo munsi wa 12 wa shampiyona.
kuri uwo munsi Rayon Sports izakina na Musanze Fc, umukino uzabera kuri stade ya Kigali saa cyenda. Iyindi mikino izaba uwo munsi hari uwa Etincelles fc izakina na Marine fc kuri stade Umuganda i Rubavu, AS Kigali ikine na Rutsiro Fc kuri stade ya Kigali saa sita n’igice, Espoir fc ikine na Etoile de l’Est kuri stade ya Rusizi saa cyenda. Bukeye bwaho hazaba indi mikino irimo uwa Kiyovu Sports izakira APR FC.
Ingengabihe y’uko amakipe azakina