Sena y’u Rwanda igiye gucukumbura ibibazo biri mu midugudu Leta yubakiwe abaturage

Abasenateri bagize Komisiyo idasanzwe batangiye igikorwa cyo kumenya ibibazo bigaragara mu midugudu y’icyitegererezo n’indi Leta y’u Rwanda yatujemo abantu banyuranye badafite aho baba mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo.

Abasenateri bazasura imidugudu 63 yo mu Turere twose tw’Igihugu mu gihe cy’ibyumweru bibiri, nyuma bagirane ibiganiro n’abayobozi b’Uturere.

Perezida wa Komisiyo idasanzwe, Senateri Mureshyankwano Marie Rose agira ati:

“Nubwo gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gutuza abaturage mu midugudu yafashije mu kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho y’abayitujwemo muri rusange, imwe mu midugudu igaragaramo ibibazo birimo ibijyanye n’inyubako zangirika vuba, umwanda, abaturage badafata inzu neza n’ibindi, ari na yo mpamvu Sena yashyizeho iyi komisiyo kugira ibicukumbure, aho bikenewe gukosorwa bikorwe hakiri kare”.

Inteko Rusange ya Sena yo kuwa 01 Ukuboza 2021 yashimye intambwe imaze guterwa mu gutuza abaturage mu midugudu, ariko isanga hari n’ibibazo bikigaragara Sena ikwiye gucukumbura, ishyiraho Komisiyo idasanzwe igizwe n’Abasenateri batandatu bayobowe na Mureshyankwano Marie Rose (Perezida); Nsengiyumva Fulgence (Visi Perezida); Dr Havugimana Emmanuel, Kanziza Epiphanie, Mupenzi George na Uwera Pélagie.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, Leta y’u Rwanda yiyemeje kugendera ku mahame remezo. Muri ayo mahame remezo, harimo iryo “Kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo”.

Bimwe mu bibazo byugarije abatujwe muri iyo midugudu harimo abategereza ubufasha buhoraho kuri leta ku bijyanye n’ibibatunga, biterwa no kuba hari aho bajyaga bahinga baba bategereye, hari kandi abangiza ibyo bikorwa baba begerejwe, hari n’ababa bashaka kugurisha izo nzu bakazitirwa no kuba bitemewe, kuko akenshi ziba zubakiwe abatishoboye, hari kandi ababura ubushobozi bwo gusanisha ibikorwa bahabwa, urugero nk’abubakirwa biogaz.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *