Umuti w’inkorora wakorewe mu Buhinde ukekwaho kwica abana muri Afurika

Abayobozi babiri mu Buhinde, bavuze ko igihugu gitegereje andi makuru y’ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, ku isano iyo ari yo yose yaba iri hagati y’umuti w’inkorora wakorewe mu Buhinde n’impfu z’abana babarirwa muri mirongo mu gihugu cya Gambiya.

Impfu z’abana 66 mu gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika ni ikibazo gikomeye kw’isura y’Ubuhinde, bufatwa nka “Farumasi y’isi” ijyana imiti ku migabanye yose, by’umwihariko uw’Afurika. OMS ivuga ko umuti w’inkorora w’umushongi, wakozwe na sosiyete Maiden Pharmaceuticals, ifite icyicaro i New Delhi.

Naresh Kumar Goyal, umuyobozi mukuru wa Maiden, yabwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters, ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, ari bwo bumvise iby’izo mpfu, kandi ko bakeneye kumenya amakuru arushijeho. Avugira kuri telefone, yagize ati: “Turimo kugerageza kumenya uko ibintu byifashe kuko amakuru yagiye hanze uyu munsi.

Turimo kuvugana n’umuguzi na ku buri cyose uko cyabaye. Nta kintu tugurisha mu Buhinde”. Yanze kugira ikindi arenzaho. Umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yabwiye abanyamakuru, ejo kuwa gatatu ko OMS irimo gukora iperereza ku mpfu zaturutse ku bibazo by’impyiko n’abashinzwe amategeko ajyanye n’imiti mu Buhinde, hamwe n’abakora imiti.

OMS yavuze ko isesengura rya laboratwari ry’umushongi uvura inkorora wakozwe na Maiden, ryemeje ko urimo ibipimo bitemewe bishobora kuba ubumara mu mubiri kandi bikaba byakwangiza imbyiko. Abayobozi babiri muri minisiteri y’ubuzima mu Buhinde, bavuze ko ibihugu bitumizayo imiti, bibanza kuyisuzuma mbere yo kwemera ko ikoreshwa.

VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *