Burundi: Umukuru w’igihugu yaburiye ba minisitiri bigira ibihangange

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, araburira abaminisitiri bigira ibihangange ko ntawe uri hejuru y’amategeko.

Umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye yavuze ko yifuza ko nta minisitiri cyangwa undi muyobozi uzasubira   kwigira igihangange kuko kuri we, nta n’umwe uri hejuru y’amategeko.

Ibi Ndabishimiye yabibwiye ba minisitiri bagize reta y’u Burundi, harimo minisitiri w’intebe n’abajyamama ba perezida, mu mwiherero w’iminsi ibiri, w’abagize leta ukomeje kurabera I Gitega ku murwa mukuru wa politike, watangiye mu ibanga, kuri uyu wa gatatu nkuko VOA yabitangaje.

Mu kwezi gushize kwa Cyenda, umukuru w’igihugu yavanyeho uwari minisitiri w’intebe  Alain Guillaume Bunyoni. Icyo gihe imiryango yigenga ndetse n’umukuru w’igihugu ubwe, bavuze ko yari asigaye ari ntakorwaho mu gihugu.

Ndayishimiye yibukije abagize leta nshya ko umukuru w’igihugu ari we wenyine ufata ingingo ya nyuma mu gihugu kandi ko ntawe ukwiye kumuhangara, umwanya yaba arimo uwo ari we wese.

Mu mpanuro yabahaye muri uwo mwiherero urrangira kuri uyu wa kane, Perezida Ndayishimiye yavuze ko kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kurwanya ubwicanyi no kurwanya inyerezwa ry’amafaranga  ya reta, mu gihugu ari cyo cyerekezo gishya.

Abo bategetsi bahawe umurongo ngenderwako abenshi muri bo nta n’ukwezi baramara bashyizwe mu myanya mishya.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *