Gakenke: Urubyiruko rurasaba umwihariko muri gahunda za Leta

Imibare y’inzego zitandukanye igaragaza ko ubwandu bwa virusi itera sida mu rubyiruko buri hejuru, ibyo ngo biterwa n’ubukene buvugwa mu rubyiruko rutuma bamwe barufatirana.

Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwo mu ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rusaba ko hagira igikorwa ngo urubyiruko rurindwe ibyo byago ruterwa no kuba mu bukene.

Nsabimana Claude, uherutse gutorerwa kuyobora urwo rubyiruko mu karere ka Gakenke avuga ko rukwiye guhabwa umwihariko.

Avuga ko usanga rucyugarijwe n’ubukene buterwa no kubura akazi. Yungamo ko n’abashaka kukihangira bahura n’ikibazo cyo kubona igishoro bagana ikigega BDF ngo bagasabwa ibyangombwa byinshi bitarangira, ku buryo ngo barangiza nta cyo bahawe.

Ubwo bukene ngo usanga hari abifite babufatiyemo abangavu bakabatera inda ndetse n’indwara zitandukanye zirimo virusi itera Sida. Bityo agasaba ko hari ibyo leta ikwiye guhindura.

Agira ati “Ubuyobozi bwibande ku rubyiruko, barukoreshe inama, nihaba amahirwe y’akazi begere urubyiruko ruzatere imbere, iyo ruteye imbere ni ugutera imbere kw’igihugu by’igihe kirekire.”

Asaba abahagarariye urubyiruko mu byiciro bitandukanye gukomeza kurukorera ubuvugizi ngo ibyo bibazo byumvikane.

Nsabimana yungamo ko n’ababyeyi bagomba guhagurukira uburere bw’abana babo bakabarinda kwiyandarikia, kandi n’urubyiruko rugakangukira kwitabira umuriro rukareka kuba inyanda.

Umutoni Grâce watorewe guhagararira abagore muri ako karere asaba abagore kwitinyuka bakabyaza umusaruro amahirwe Leta yabashyiriyeho, nubwo na we agaragaza ko abagore bavuga ko bigoye kuba babona igishoro cyo kwiteza imbere bagikesha BDF.

Atanga urugero ko abize imyuga n’ubumenyingiro bajya bumva amatangazo abahamagarira kusaba inguzanyo kuri BDF yo kugura ibikoresho ngo biteze imbere, ariko ngo ugasanga ntibayihawe.

Umutoni asaba ko abagabo n’abasore batera inda abangavu bajya bashakishwa bagahanwa bityo ngo bigaha isomo abandi. Avuga ko yumva bikorwa ariko abona abangavu batewe izo nda, kandi abakekwa kuzibatera batarahanwe, agasaba ko hajyaho umwihariko wo kubashaka no kubahana.

Umubitsi mukuru w’iryo shyaka Masozera Jacky avuga ko urubyiruko rukwiye gushyirwa imbere mu bikorwa bitandukanye, nk’imbaraga zikomeye z’uyu munsi ndetse n’iz’ejo hazaza, agasaba ko hahangwa imirimo myinshi igamije kuzamura imibereho y’urubyiruko, ariko narwo akarusaba kuvana amaboko mu mufuka rugakora.

Ku bijyanye n’inda ziterwa abangavu, Masozera avuga ko imiryango igomba kwigisha abana babo ubuzima bw’imyororokere kuko bashobora kubyigishwa n’abandi mi buryo butari bwo, bakigishwa guhakanira ababashuka.

Ibyo ngo byabera mu bikorwa bitandukanye bihuza abaturage, mu muganda, mu mugoroba w’imiryango no mu nteko z’abaturage.

Ishyaka Green Party, irito mu yemerewe gukorera mu Rwanda rikomeje gushyiraho abayobozi n’urubyiruko n’abagore mu turere dutandukanye.aho hanashyirwaho abayobozi b’inzego z’urubyiruko n’abagore. Tariki ya 20 Kanama iki gikorwa cyabereye mu karere ka Gicumbi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *