Ubushinjacyaha bwasabye ko ibyavuzwe n’abanyamakuru ba RTLM byongerwa muri dosiye ya Kabuga

Ubushinjacyaha mu rubanza rwa Kabuga Felicien rukomeje kubera i La Haye mu Buholandi bwasabye ko amagambo yavuzwe n’abari abanyamakuru ba radiyo RTLM byongerwa muri dosiye ye kubera ubutumwa bwarimo bushishikariza abanyarwanda kwica abo badahuje ubwoko.

Ku munsi wa kabiri w’urubanza rwa Kabuga rukomeje adahari, kuwa Kane tariki 6 Ukwakira hakomeje kumvwa umutangabuhamya KAB005 wari wumviswe no ku munsi wa mbere urwo rubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

Umunyamakuru wa VOA uri mu rubanza yavuze ko uwo mutangabuhamya yagarutse ku nama yabaye tariki 10 Gashyantare 1994, yari igamije kubuza RTLM kubiba amagambo y’urwango yari yitabiriwe na Kabuga n’abandi bakoranaga n’uwo mutangabuhamya muri Minisiteri y’itangazamakuru, avuga ko baje kwicwa kubera ayo magambo y’abo banyamakuru.

Hagarukwa cyane ku magambo ya Habimana Cantano ngo wavugiraga kuri iyo radiyo amagambo y’urwango yavugwaga ku ngabo za Loni zari mu Rwanda (MINUAR) n’ abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho.

Yongeyeho ko Kantano yaririmbiye kuri radiyo RTLM ko abatutsi, inkotanyi zashize, bityo Ubushinjacyaha bugasaba ko byakongerwa muri dosiye ya Kabuga.

Umushinjacyaha yasabye gushyiraho ayo magambo, yavuzwe na Kantano na Hitimana.

Yongeraho kandi indirimbo Kantano yaririmbye avuga ko abatuysi, inkotanyi zashize, bityo ko hari abantu bumvise iyo ndirimbo bishwe kwa Kaddafi hamaze kumvwa iyo ndirimbo asaba ko yongera kuri dosiye ya Kabuga.

Yungamo ko hari ababyeyi n’abana bari barahungiye mu musigiti wo kwa Kaddafi bishwe bamaze kumva ayo magambo.

Uwunganira Kabuga yamubajije icyo inkotanyi bisobanura avuga ko ari umuntu uhora aharanira kugera ku mugambi we kandi akagera ku bintu byiza.

Uwo mutangabuhamya avuga ko yari ashinzwe kumva amagambo avugwa n’amaradiyo n”ibyandikwa n’ibindi bitangazamakuru byigenga ngo yumvemo ko bidatangaza amagambo y’urwango ahamagarira abanyarwanda kwangana, akavuga ko yabyumvaga agaha amakuru uwari Minisitiri w’itangzamakuru Rucogoza Aimable.

Yabajijwe niba atarumvaga radiyo ya FPR Inkotanyi icyo gihe ngo yumvemo ko nta magambo y’urwango yacagaho, avuga ko atayumvaga kuko itari yemewe mu Rwanda ko no kuyikurikirana bitamurebaga.

Ku bijyanye n’isano bifitanye na Kabuga, avuga ko ari mu bayishinze batanzemo umugabane utubutse, ndetse ayikuriye ari umuyobozi w’akanama kayishinze.
Bityo ngo icyavuzwe kuri RTLM ni Kabuga ugomba kukibazwa.

Ni urubanza Kabuga atitabira, ndetse avuga ko umwunganira atamushaka bagomba kumuhindurira. Aburanishwa n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriwego Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha.

Akurikiranweho ibyaha bitandatu ari byo jenoside, gushishikariza abantu gukora jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora jenoside , kurimbura, ubwicanyi n’itotezwa nk’ibyaha byibasira inyoko muntu.
Ku mpamvu z’umutekano, uwo mutangabuhamya urukiko rwamwise KAB005 nkuko RBA yabitangaje.
Uyu mutangabuhamya aravuga ku mikorere n’ibiganiro bya Radio RTLM yatangiye kumvikana mu Rwanda mu 1993.

Urwo rubanza ruzakomeza mu cyumweru gitaha.

Ntakirutimana Deus