Menya Cleopatra, umwamikazi w’uburanga wabukuruzaga abakomeye
Amateka amugaragaza nk’umugore mwiza wabayeho hambere, Cleopatra Philopator, yari yihariye mu gukurura abagabo kandi bose akabakoresha mu nyungu ze za politike .
Urubuga Britannica, ruvuga ko Umwamikazi wa Misiri Cleopatra VII Thea Philopator. Yavutse ahagana mu mwaka wa 70 mbere ya Yezu Kristu (Before Jesus-BC), avukira Alexandria mu Misiri, aba ari naho atangira muri Nyakanga 30 (BC).
Cleopatra avuka ku Mwami Ptolemy XII Auletes, yagiye ku ngoma se akimara gutanga mu mwaka wa 51(BC).
Icyo gihe yimye ingoma hamwe na basaza be babiri bato Ptolemy XIII na Ptolemy XIV. Cleopatra aba uwa nyuma wayoboye Misiri mu bafite inkomoko muri Macedonia ku Mwami Alexandra The Great.
Cleopatra yaramenyekanye cyane kuko yari umugore w’uburanga buhebuje abandi bose mu bihe bye kandi akaba yarabukoreshaga mu nyungu za politike. Ibyo yashaka kumvisha umutegetsi runaka yakoreshaga uburyo bwose akamukururira mu buriri nyuma akamusaba icyo ashaka.
Uyu mwamikazi kandi yerekanye ubuhangange bwe mu gukoresha ubwiza bwe mu gukururira abasirikare bakuru b’ Ubwami bw’Abami bwa Roma mu buriri yarangiza akabaka icyo ashaka.
Abavugwa harimo Julius Caesar baje no kubyarana umwana w’umuhungu Caesarion. Nyuma yaje kubana n’undi mu jenerari Mark Antony.
Ibya Mark Antony na Cleopatra byaje kuvamo inkuru y’urukundo ihambaye ku buryo nubwo bivugwa ko Cleopatra atagiraga urukundo yaje gukunda Mark Antony ku buryo bose byaje kubaviramo urupfu.
Ahagana muri 30 (BC) Ubwami bwa Roma nibwo bwategeka igice kinini cy’Isi yo muri ibyo bihe. Icyo gihe Roma yayoborwaga n’abajenerari 3 harimo Mark Antony, Lepidus hamwe na Octavian waje kuba Caesar mukuru cyangwa Kayizari wamenyekanye muri Bibiliya.
Nyuma rero Gen Mark antony yaje kuyobora Ubwami bwa Roma mu Burasizuba ariho hari n’Ubwami bwa Misiri Cleopatra yayoboraga. Antony yamutumijeho kumusanga i Tarisi kuri ubu ni muri Syria ngo amuhe amabwiriza mashya ya Roma.
Bivugwako Cleopatra nk’ibisanzwe yagiye kureba Antony yirimbishije by’igitangaza agamije ko Antony yaza kumukunda. Yagiye yiteye imibavu ku buryo agihinguka aho Antony yari ari, ikirahuri yari afite mu ntoki cyahise cyitura hasi kubera gutangarira ubwiza bwa Cleopatra.
Ku munsi wa mbere bagihura Antony yahise akunda Cleopatra nyuma baza kubana nk’umugore n’umugabo. Antony yahise yijyanira na Cleopatra mu Misiri . byaje kugera aho i Roma bamutumizaho ngo aze ku rugamba akanga. Byarangiye Octavian avuze ko Antony yigumuye kuri Roma azana ingabo zo kumurwanya we n’umugore we Cleopatra.
Kuri tariki ya 2 Ugushyingo muri 31 Antony yaguye mu rugamba rwa Actium rwamuhuje na Octavian nyuma yuko Cleopatra amubeshye ko yapfuye nawe kubyakira biramurenga ahita afata inkota iyikubita mu mutima, kuko yumvaga atakomeza urugamba atagifite Cleopatra.
Nyuma Cleopatra yaje kumenya ko Antony yiyahuye kubera we biramurenga cyane, atangira kwibera mu nzoga ibihe byose . Nyuma yaje kugerageza gukururira jenerari Octavian mu buriri nkuko yarasanzwe abigenza, gusa Octavian amubera ibamba.
kuri tariki ya 10 Kanama muri 30 (BC) Cleopatra VII Philopator yiyahuye akoresheje ubumara bw’inzoka. Ni nyuma yo kumara igihe kirekire yigunze kandi yibera mu nzoga.
Gen Octavian amaze gusobanurirwa ko kwiyahura kwabo kwatewe n’urukundo bari bafitanye yabashyinguye mu cyuhariro bose. Guhera ubwo inkuru y’urukundo rwabo itangira kwamamara ku Isi yose.
Cleopatra VII Philopator yabaye umwamikazi w’igihangage wabayeho mu mateka y’Isi. Ni we kandi wazanye imibavu abagore n’abagabo bitera.
NKUNDABANYANGA Ildephonse