Umushinjacyaha mukuru yasimbuwe, Col Dr Uwimana arafungurwa , umuyobozi muri RCA arirukanwa

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda Mutangana Jean Bosco yasimbuwe kuri uyu mwanya, mu mpinduka zabaye mu zindi nzengo.

Izi mpinduka zatangajwe mu byemezo byafatiwe mu nama idasanzwe y’abaminisitiri yateranye kuwa Kane tariki 28 Ugushyingo 2019 iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Mutangana yasimbuwe na Havugiyaremye Aimable wari umuyobozi mukuru wa komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko wanabaye umuyobozi wa kaminuza ILPD. Azungirizwa na Madame Habyarimana Angelique wagizwe umushinjacyaha mukuru wungirije.

Mu bindi byatangajwe ni umuganga Col Uwimana Etienne uzafungurwa by’agateganyo. Uyu akaba yarabaye umuyobozi ushinzwe rimwe mu mashami y’ubuvuzi mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

Iyi nama kandi yemeje iteka rya minisitiri w’intebe ryirukanwa burundu mu bakozi ba leta Madamu Batamuliza wari umuyobozi w’ubutegetsi n’imari mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambare rya koperative (RCA) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.

Iyi nama yashyize mu myanya abambasaderi b’u Rwanda mu mahanga. Abo barimo Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi wagizwe ambasaderi mu Burusiya. Rwamucyo Ernest azahagararira u Rwanda mu Buyapani, Madame Mukangira Jacqueline washyizwe mu Buhinde.

Ntakirutimana Deus