U Burundi bwarahiye ko budashobora kwihanganira u Rwanda buvuga ko rubutera

U Burundi buvuga ko “butazongera kwihanganira agasomborotso k’u Rwanda”
Mu itangazo ririmo amagambo akomeye ko kuburira, leta y’u Burundi yavuze ko “igabishije u Rwanda kubera ibitero byisubira iki gihugu kivuga ko u Rwanda ruheruka kukigabaho. U Rwanda ntirwahemye guhakana ibyo rushinjwa n’u Burundi.

Umunyamabanga wa leta y’u Burundi akaba n’umuvugizi wayo, Prosper Ntahorwamiye, yavuze ko u Burundi ”buzafata ingingo zikwiye kuko budashobora kwihanganira ibitero byisubira n’agasomborotso” avuga ko bikorwa n’u Rwanda nkuko biri mu nkuru dukesha BBC.

Prosper Ntahorwamiye yavuze ibyo inyuma y’igitero cyabaye mu ijoro ryo kuwa 16 rishyira 17 muri uku kwezi kigahitana abantu n’ibintu muri komine Mabayi iri mu ntara ya Cibitoke mu burengerazuba bw’u Burundi.

Nyuma y’icyo gitero, Maj Emmanuel Gahongano uyobora ibiro bishinzwe amakuru mu ngabo z’u Burundi, yatangaje ko abateye baturutse mu Rwanda bakanasubirayo.

Umuvugizi wa Leta y’u Burundi yabwiye amahanga ko niba ntagikozwe ku cyo yise ”agasomborotso k’u Rwanda ku Burundi” umutekano mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ushobora guhungabana.

Prosper Ntahorwamiye yagize ati Leta isubiye (yongeye ”gusaba ishirahamwe mpuzamakungu ONU, umuryango w’ubumwe bwa Afrika, akarere k’ibiyaga binini n’umuryango wa Afrika y’ubuseruko kuva mugacerere(mu guceceka)”.

Ngo iyo miryango itegerejwe gufasha mu iyubahirizwa ry’amasezerano mpuzamahanga y’akarere ajyanye n’umutekano, amahoro n’iterambere.

Yavuze ko Leta y’u Burundi yasabye ubunyamabanga bw’ishyirahamwe rihuje ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari gutohoza uruhare rw’u Rwanda mu gitero cyabaye itaiki 10 mu kwezi kwa karindwi 2015 muri komine Kabarore mu ntara ya Kayanza.

Imigenderanire hagati y’u Rwanda n’u Burundi imeze nabi kuva mu 2015
Ariko ngo iryo shyirahamwe ryamenyesheje ko ibyo birego by’u Burundi ku Rwanda nta cyo byari bishingiyeho.

Kuva mu 2015 inyuma y’imyigaragambyo y’abatarashakaga gusubira kwitoza kwa Pierre Nkurunziza no gushaka guhirika ubutegetsi byakurikiye, imigenderanire hagati y’ibyo bihugu ntiyifashe neza.

U Burundi bwakomeje gushinja u Rwanda gufasha imitwe ihungabanya umutekano mu Burundi, u Rwanda narwo rukavuga ko hari abarudurumbanya bafashwa n’ingabo z’u Burundi.

Buri gihugu gihakana ibyo gishinjwa n’ikindi.

U Rwanda rwakomeje guhakana ibyo rushinjwa n’u Burundi, rukavuga ko iki gihugu kiri kurugerekaho ibibao byabwo bwananiwe gukemuka.

ND