Umurwa mukuru w’u Burundi ugiye kwimurirwa i Gitega

Byavuzwe kenshi ko Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza akunze kuguma i Gitega ntajye i Bujumbura ahari umurwa mukuru uzwi w’u Burundi. Ibi byakomojweho cyane nyuma y’iburizwamo ry’igikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi cyaburijwemo.

Amakuru agaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane urwa leta y’u Burundi agaragaza ko Umurwa mukuru mu bya politiki cyangwa mu by’ubutegetsi ugiye kuba Gitega, mu gihe umujyi w’ubukungu ari Bujumbura.

Muri iki gihugu hamaze gutorwa umushinga w’itegeko ryimura uyu murwa i Gitega. Ibi bizemezwa n’Inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu. Ndetse mu ntangiriro za Mutarama 2019 zimwe muri minisiteri zizimukira i Gitega, hazatangira kujya habera inama y’abaminisitiri.

Kwimurira umurwa mukuru i Gitega ni gahunda yavuzwe kuva kera mu Burundi. Abaperezida bayoboye u Burundi bagiye bashaka kuhimurira uyu murwa mukuru ariko ntibabigereho. Kimwe mu bituma Gitega ifatwa nk’ahantu hakwiye kujya umurwa mukuru ni uko ari hagati mu gihugu, mu gihe i Bujumbura hafi y’ikiyaga cya Tanganyika ari ku ruhande.

Inama y’Abaminisitiri ibera muri iki gihugu uyu munsi irasuzuma iby’uyu mushinga.

Ntakirutimana Deus