Inguzanyo u Bushinwa buha ibihugu bya Afurika ni umutego ku iterambere n’ubwigenge bwa Afurika

Afurika n'Ubushinwa

Mu cyumweru gishize John Bolton umujyanama mu by’umutekano wa Perezida wa Amerika Donald Trump, yibasiye u Bushinwa abushinja gufatirana umugabane wa Afurika mu ntege nke, ari nako buhabangamira inyungu za Amerika.

Yanavuze ko u Bushinwa bucuza ibihugu bya Afurika umutungo kamere bwitwaje imyenda bubishukisha ibyinshi bitabasha kwishyura.

Leta ya Zambia yatunzwe agatoki muri icyo kibazo, hamwe n’u Bushinwa baramagana ayo magambo. Ahubwo bigashinja Amerika ko yaba igambiriye gukoma imbere inyungu z’u Bushinwa ku mugabane wa Afurika nk’uko bigaragara mu nkuru ya VOA.

Mu kwezi gushize ba Senateri Marco Rubio na Chris Coons bandikiye ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Mike Pompeo, bamumenyesha ko bafite amakuru y’uko u Bushinwa bwaba buri hafi kwigarurira icyambu gikomeye kiri ku nyanja itukura ku nkengero za Djibouti.

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bwakomeje kunenga u Bushinwa ko butanga inguzanyo butitaye ku mahame ya demokarasi, kurwanya ruswa n’uburenganzira rusange bw’abenegihugu.

Umubano ushingiye ku butwererane hagati y’u Bushinwa na bimwe mu bihugu bya Afurika watangiye kuzamo ibibazo. Nko muri Kenya, bamwe mu Bashinwa bakuriye kompanyi zihakorera ubu bashyikirijwe ubucamanza bashinjwa ruswa. U Bushinwa bandi bwanashinjwe kumviriza ibivugirwa mu nyubako nkuru z’umuryango w’ubumwe bwa Afurika nyuma yo gufasha uyu muryango kuyubaka. Ahubwo bwishyiriye imiyoboro y’ibyumvirizo bimena amabanga y’ibivugirwa muri iyo nyubako.

U Bushinwa bwo bukomeje kuvuga ko Amerika igomba kurekera aho gushinja Ubushinwa ko umwenda buha ibihugu by’Afurika ari umutego ku iterambere n’ubwigenge bwa Afurika.