Perezida Nkurunziza agiye kujya akorera mu biro bishya i Gitega

Byavuzwe kenshi ko Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza akunze kuguma i Gitega ntajye i Bujumbura ahari umurwa mukuru uzwi w’u Burundi. Ibi byakomojweho cyane nyuma y’iburizwamo ry’igikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi cyaburijwemo.

Amakuru agaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane urwa leta y’u Burundi agaragaza ko Umurwa mukuru mu bya politiki cyangwa mu by’ubutegetsi wemejwe n’inama y’abaminisitiri ari Gitega, mu gihe umurwa w’ubukungu ari Bujumbura yari isanzwe ari iy’ubutegetsi.

Mu ntangiriro za Mutarama 2019 zimwe muri minisiteri zizimukira i Gitega, hazatangira kujya habera inama y’abaminisitiri.

Kwimurira umurwa mukuru i Gitega ni gahunda yavuzwe kuva kera mu Burundi. Abaperezida bayoboye u Burundi bagiye bashaka kuhimurira uyu murwa mukuru ariko ntibabigereho. Kimwe mu bituma Gitega ifatwa nk’ahantu hakwiye kujya umurwa mukuru ni uko ari hagati mu gihugu, mu gihe i Bujumbura hafi y’ikiyaga cya Tanganyika ari ku ruhande.

Umuvugizi w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Jean Claude Karerwa Ndenzako, yatangaje ku rubuga rwa twitter izi mpinduka.

Umujyi wa Gitega wakomeje kugira  akamaro kanini mu Burundi kuva ku gihe cy’ubwami ndetse no ku gihe cy’ubukoloni.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko umujyi wa Bujumbura wari ukwiye kworoherezwa ukaba umujyi uberamo ibikorwa by’ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Ntakirutimana Deus