Umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ugiye gufungurwa
Leta y’u Rwanda yatangaje ko umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzafungurwa mu mpera z’uku kwezi kwa Mutarama 2022.
Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ryasohotse mu ijoro ryakeye, u Rwanda rusobanura ibijyanye n’ifungurwa ry’uwo mupaka abanyarwanda n’abanya Uganda bari banyotewe ko ufungurwa ibihugu byombi bigakomeza ubuhahirane bwahozeho.
Iryo tangazo rigira riti:
Nyuma y’uruzinduko rwa Lt.Gen Muhoozi Kainerugaba Umujyanama mukuru wa Perezida Museveni mu by’umutekano akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka rwabaye kuwa 22 Mutarama 2022, Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuba yakemura, ibibazo bimwe na bimwe nkuko byemejwe hagati y’ibihugu byombi.
Hashingiwe kandi ku masezerano yakozwe hagati y’ibihugu byombi yo kuwa 21 Gashyantare 2020 yakorewe Gatuna, Leta y’u Rwanda iramenyesha abaturage bose ko umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ko uzongera gufungurwa tariki ya 31 Mutarama 2022, ibindi bibazo bijyanye n’indi mipaka isigaye u Rwanda na Uganda bigiye gushakira hamwe ibisubizo by’uko nayo yafungurwa , hagendewe ku ngamba zo kwirinda Covid-19.
Muri iri tangazo Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gushira imbaraga mu gukemura ibindi bibazo bisigaye hagati yayo na Uganda, u Rwanda kandi rwizeye ko iki cyemezo cyafashwe kizatuma hongera gutsurwa mu buryo bwihuse umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Imipaka ihuza u Rwanda na Uganda yari imaze imyaka itatu ifunze. U Rwanda ntabwo rwigeze rwerura ko imipaka ifunze ahubwo abaturage bagiriwe inama yo kudasubira muri Uganda kubera abanyarwanda byavuzwe ko bagiye bahohoterwa na Uganda.
Bashinjaga cyane urwego rw’iperereza muri Uganda, CMI kuba arirwo rukorera abanyarwanda ibikorwa birimo iyicarubozo.
Ubwo Lt Gen Muhoozi yasuraga u Rwanda yanditse kuri twitter ko bari kureba uburyo umubano warangaga ibihugu byombi mbere wakongera ukabyutswa. Bidateye kabiri se Museveni yakuyeho umuyobozi wa CMI.
Ibyo byakurikiwe n’ubutumwa Muhoozi yagiye anyuza kuri twitter ko ibuhugu byombi ari ibivandimwe, ahuza amabendera y’ibyo bihugu, bisoje u Rwanda rutangaza ko umupaka wa Gatuna ugiye gufungurwa.