Tugomba kugira ubumenyi mu by’ikoranabuhanga kuko ntaho twarihungira-STRADH
Umuyobozi w’urugaga rw’abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu (STRADH), (Syndicat des Travailleurs aux Services des Droits Humains-STRADH) avuga ko abatuye Isi ntaho bahungira gukoresha ikoranabuhanga bityo bakwiye kuboan ubumenyi bwo kubana naryo no kuribyaza umusaruro ariko bijyanye no kwirinda ingaruka zaryo mu gihe ridafunzwe neza.
Ibi byemezwa na Bizimana Alphonse, Umunyambanga mukuru wa STRADH, sendika imaze iminsi ihugura abakora mu bikorwa byo kurengera uburenganzira bwa muntu ndetse n’abanyamakuru ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kurinda ibikoresho by’itumanaho.
Bwana Bizimana avuga ko Iterambere ry’Isi ya none ryagizwemo uruhare n’ibirimo gukoresha ikoranabuhanga, bityo abantu bakaba bakwiye kuryifashisha mu gutera imbere, ariko binajyana no kwirinda.
Ati ” Ntaho twahungira gukoresha ikoranabuhanga mu buzima bwacu bwa buri munsi, kuko ridufatiye runini, ahubwo dukwiye kumenya uburyo tubana naryo, tukarinda ibikoresho twifashisha.”
Yungamo ko ubumenyi abahuguwe bungutse buzabafasha no kuba bakumira ibitero by’ikoranabuhanga.
Ati:
“Tuzi neza ko ibyaha biriho kuko dukurikirana amakuru, ibiba ahandi bishobora kuba ninaha. Ntitwahakana ko bitariho gusa ikoranabuhanga muri iki gihe byafashe indi ntera, abantu barikoresha ibintu byinshi. Harimo abarikoresha ibintu byiza biteza imbere abantu , ibihugu byabo ariko hakaba n’abarikoresha mu bugizi bwa nabi. “
Avuga ko hari igihe usanga abo bantu bakoresha iryo koranabuhanga mu bugizi bwa nabi bagenda biyongera kandi bakiyoberanya kugira ngo bagabe ibitero kuri ibyo bikoresho.
Ati “Turasaba ko abahuguwe bakoresha ubumenyi bahawe kandi bakarinda ibiKoresho byaba ibyabo cyangwa ibyo bakoresha mu kazi kugira ngo akazi kabo gakomeze gatere imbere.”
Ram Kumar, umaze iminsi asangiza ubumenyi ibi byiciro bitandukanye, avuga ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu buzima bwa muntu, ariko akagira inama abarikoresha, kurikoresha uko bikwiye, binajyana no kwirinda ko hari uwaryifashisha mu bitari byo, kuko bigira ingaruka kuri benshi.
Bamwe mu bamaze iminsi bahugurwa nabo bungamo ko bamenye kuribyaza umusaruro ariko binajyana no kwirinda.
Byukuzenge Yvette, umunyamakuru wavuze mu izina rya bagenzi bez yemeza ko bungutse byinshi bazabyaza umusaruro, ariko ari nako birinda mu rwego rwo guharanira umutekano w’ibyo bakora.
Ati” Twungutse byinshi mu gihe tumaze duhugurwa na STRADH, turabizeza ko ubumenyi twungutse tuzabubyaza umusaruro kandi tukanabuvunguriraho abandi.”
Akomeza avuga ko bigishijwe uko barinda ibyuma byabo by’ikoranabuhangq, bakarindq amakuru arimo ku buryo ahabwa ukwiye kuyabona, ari make birinda abazobereye ibyo kuyiba.
Iyi sendika isanzwe ihuriza hamwe urubyiruko mu matsinda akorera mu turere twa Muhanga, Bugesera, Kamonyi, Rutsiro n’Umujyi wa Kigali mu bijyanye no guharanira uburenganzira bwa muntu. Mu bindi yitaho harimo guhugura ibyiciro bitandukanye mu kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, mu rwego rwo guharanira uburenganzira bwa muntu.
Ntakirutimana Deus