Ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna: Uko byifashe

Leta y’u Rwanda iherutse gutangaza ko tariki 31 Mutarama 2022, umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzongera gufungurwa, kuva i Kigali kugera i Gatuna haragaragara imyiteguro.

Umunyamakuru wa The Source Post uri gukurikirana iby’icyo gikorwa dore uko yabisanze:

I Kigali

Muri Gare ya Nyabugogo ibiro bya sosiyete zitwara abagenzi berekeza muri Uganda ziri gutunganywa. Ofisi ya Trinity ni imwe mu zatunganywaga ku gicamunsi cyo ku Cyumweru.

Ahajyaga haparika imodoka z’iyo sosiyete hari hamaze hafi imyaka itatu haparika izerekeza mu Majyepfo. Ubu Trinity yisubije parikingi yayo, hari gushushanywa aho ziparika.

Mu nzira

Umuhanda uva Kigali ugana Gatuna uri gusanwa mu bice byawo byagiye byangirika. Ni igikorwa cyatangiye mu byumweru bike bishize, ariko birimbanyije ubu.

Amatara ku muhanda ari gusanwa, aho amanikwa ahandi hashyirwaho insinga nshya. Ni unuhanda uriho amapoto kuva i Kigali kugera i Gatuna.

Imbuga zikikije uwo muhanda zamaze gutunganywa cyane mu bice byegereye i Gatuna. Ndetse iheruka mu bihe bya vuba irimo iyatunganyijwe n’abanyamakuru bayiteyeho ibiti birimo n’imigano n’ibindi bisanzwe byatewe ku nkengero z’umuhanda mu murenge wa Cyumba.

Imodoka zitwara abagenzi

Muri gare ya Nyabugogo intero ni i Gatuna se hari muvoma? Ni abakata amatike babaza abashoferi baganayo niba hari urujya n’uruza rw’abagenzi. Imodoka ijyamo abagenzi 29 ya sosiyete imwe mu ziva I Kigali zigana i Gatuna yuzuye mu minota nka 20.

Impumeko mu dusantere 

Tumwe mu dusantere two mu karere ka Gicumbi turiho abantu bari bamaze iminsi batahagaragara. Abaganiriye na The Source Post bavuga ko abantu bari bamaze iminsi batahagera uko bisanzwe kuko ubucuruzi bwaho hari aho bwakonje. Ahitwa i Maya mu murenge wa Cyumba abaturage bishimye basangira umusururu n’inzoga zikorerwa mu Rwanda, bamwe bita utuyuki.

Ku mupaka wa Gatuna

Mu muhanda ugana i Gatuna umuntu avuye mu Rukomo muri Gicumbi, imodoka ni nke mu muhanda, haracamo coasters za sosiyete zitwara abagenzi(2) n’iz’inzego z’umutekano.

Ukigera ku mupaka usanganirwa n’inzu zahozemo amacumbo n’izakoreragamo sosiyete zitandukanye zigaragaza ko zitakitabirwa uko bikwiye. Hirya yaho hari bariyeri iriho abapolisi, aho niho uwinjira mu mupaka agana. Hirya yaho hari inyubako inogeye amaso ya One Stop Border Post. Ukomeje agera ahari abapolisi n’abo mu zindi nzego z’umutekano.

Ku bijyanye n’imyiteguro kuri iki gicamunsi umuntu yahuraga n’abakozi ba gasutamo bo mu kigo gishinzwe imisoro n’amahoro n’abo mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka bambaye imyambaro igoroye neza.

Abaturage bakoze amatsinda ku mupaka

Bakurikije ibyiciro byabo, bamwe mu baturage batuye mu mirenge ya Cyumba na Rubaya bari ahirengeye uwo mupaka nko muri metero 20 zawo. Bari kwitegereza igikorwa cyose kiri kubera hanze mu mupaka.

Bamwe mu baganiriye n’umunyamakuru bavuga ko ifungurwa ry’umupaka ari nk’igitangaza kibabonekeye. Urubyiruko ruvuga ko ifungwa ryawo ryatumye bamwe batinjiza amafaranga nk’ayo binjizaga ku munsi, bagerageza gushaka akazi ariko ngo ntikazibye icyuho cy’amafaranga binjizaga umupaka ugifunguye.

Umwe muri bo ati” Iyo wabaga ufite igare watwazaga abantu kuwa Gatatu no kuwa Gatandatu ukaba wakwinjiza amafranga asaga ibihumbi bitanu, ariko ubu kubona na magana atanu hari abo byagoraga nanjye ndimo. N’ubonye akazi k’ubuyede yinjiza 1500 Frw kandi akazi ntigakunze kuboneka.

Bafite icyizere gike

Rumwe mu rubyiruko rwaganiriye na The Source Post rwafuze ko rutizeye ko nubwo umupaka ugiye gufungurwa bigoye ko bajya muri Uganda kubera impamvu ebyiri:

Iya mbere ni uko ngo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyumba yabaremesheje inama akababwira ko abaturage batazahita bajya muri Uganda mu gihe umupaka uba ufunguwe, ahubwo ko hemerewe imodoka.

Umwe muri bo ati ” Yatubwiye ko hemerewe gusa imodoka, twebwe tuzategereza icyo minisitiri azavuga.”

Ikindi ngo ni uko bumvise ko uzemererwa kwambuka umupaka ari uwasuzumwe Covid-19 bakibaza aho bavana amafaranga 5,000 yo kwisuzumisha mu gihe bamaze iminsi badakora ku ifaranga.

Abaturage muri rusange bizeye ko ibicuruzwa biturutse muri Uganda kuva ejo bizabageraho ngo bigatuma n’ikiguzi cy’ibikorerwa mu Rwanda kigabanuka bakongera guhaha ku giciro bavuga ko kidahanitse.

Inyubako zituriye umupaka
Ku mupaka hubatswe ihema
Abaturage bakoze amatsinda ku mupaka
Abaturage mu matsinda
Uganda iri gutunganya ahazajya haparika imodoka
Sitasiyo ya lisansi na mazutu imwe mu zifite ibikorwa byagendaga gake
Umuhanda uri gusanwa
Imihanda iri gusanwa
Amatara ku muhanda ari gukorwa
I Nyabugogo bongeye kubona izina Trinity
I Nyabugogo muri biro ya Trinity

Ntakirutimana Deus

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *