Iby’ingenzi kuri Musenyeri Catalan Intumwa nshya ya Papa mu Rwanda

Umushumba wa Kiliziya gatolika ku Isi, Papa Fransisko yagize Musenyeri Arnaldo Catalan intumwa ye Papa mu Rwanda.

Musenyeri Arnaldo Catalan yari asanzwe ari umujyanama wa mbere mu biro by’intumwa ya papa mu Rwanda. Papa Fransisko akaba yanamuzamuye ku rwego rwa Arikiyeskopi wa diyosezi ya Apollonia.

Musenyeri Arnaldo Catalan ni muntu ki?

Musenyeri Arnaldo Catalan yavutse ku wa 18 nzeri 1966 , avukira i Manila muri Filipine. Yahawe ubusaserdoti ku wa 25 werurwe 1994 muri Diyosezi ya Manila.

Afite impamyabumenyi muri Tewolojiya no mu mategeko ngenga ya Kiliziya gatolika. Yinjiye mu mirimo y’ububanyi n’amahanga ya Kiliziya gatolika ku isi ku itariki ya mbere Nyakanga 2001.

Yakoze mu biro by’intumwa ya Papa muri Zambiya, Koweti, Megizike, Hondirasi, Turkiya, mu Buhindi,muri Arijantine, Kanada, Filipine no mu Bushinwa(Taipei).

Ku bijyanye n’indimi, avuga igitaliyani , icyongereza, n’ikiyesipanyole.

Iby’izi nshingano nshya z’uwo musenyeri zemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 26 Mutarama 2022, mu itangazo ryayo rigaragaza ko Musenyeri Arnaldo Catalan ari we Ntumwa ya Papa mu Rwanda bivuga Apostolic Nuncio to the Republic of Rwanda.

Musenyeri Arnaldo Catalan asimbuye Musenyeri Andrzej Jozwowicz wagizwe Intumwa ya Papa mu gihugu cya Iran, nyuma y’imyaka ine yari amaze ari intumwa ya Papa mu Rwanda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *