Uko umushinga Green Gicumbi wavanye abagore n’abana mu mibereho mibi bahozemo

Bamwe mu bagore bo mu mirenge y’akarere ka Gicumbi ikorerwamo n’umushinga Green Gicumbi, bavuga ko wabavanye mu mibereho mibi barimo, imirimo ivunanye itarahabwaga agaciro bakoraga ndetse n’ibyashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Bamwe mu bagore batuye muri iyo mirenge bavuga ko uwo mushinga ugamije kubakira ubudahangarwa abaturage ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe wabagejeje kuri byinshi. Muri uwo mushinga bagejejweho ibikorwa bitandukanye, birimo ibigega bifata amazi yo ku nzu zabo. Abo ni abo mu Murenge wa Mukarange mu Kagali ka Rugerero mu Mudugudu wa Rurembo.

Mukaperezida Justine, umubyeyi w’abana bane ufite imyaka 44 ni umwe mu bubakiwe icyo kigega. Avuga ko cyamufashije kuruhuka imirimo y’imvune itarahabwaga agaciro, yanamuteraga n’uburwayi.

Agira ati:

“Abana banjye ni bato, urumva rimwe nabatumaga kuvoma ku iriba tuvamo ryitwa Gihanga, kubera uburyo ari kure[kuhagera bifata isaha] hari igihe bakererwaga ishuri. Naba nigiriyeyo nkumva mvunika, rimwe nkumva narwaye imvune z’urugendo n’uburemere bw’ijerekani, ariko ubu byarahindutse mu buryo bugaragara.”

Mukaperezida avuga ko yakize imvune yahuraga nazo, ubu ngo akaba atakirwaragurika, umwanya yakoreshaga ajya kuvoma inshuro ebyiri ku munsi nawo ngo awukoresha mu kwiteza imbere.

Ibigega bubakiwe bibafatira amazi aturuka ku nzu zabo yashoboraga no gusenyera bamwe, bityo uretse kuyafata banuabkiwe n’ibigega byo munsi y’ubutaka bifata amazi yashoboraga kubasenyera no kubateza isuri ibangiriza imyaka.

Abatuye umudugudu wa Rurembo bavuga ko guhabwa amazi byabaruhuye imirimo ivunanye bakoraga

Uretse Mukaperezida, Mukantwari Godiose, wo mu Kagari ka Gacurabwenge, Umurenge wa Byumba na we avuga ko uwo mushinga wamufashije kuruhuka imvune yajyaga ahura nazo utaramufasha.

Mukaperezida yarinzwe imvune zo kuvoma kabiri ku munsi mu rugendo rwamutwaraga amasaha arenze abiri

Uwo mushinga wamwubakiye biogaz, umurinda imvune avuga ko yahuragana nazo we n’abana be zo kujya gutashya inkwi. Uyu munsi ngo ntibakijya gutashya, abana ntibagisiba ishuri bagiye gutashya, indwara z’ubuhumekero bari bafite ubwoba ko bashobora kurwara babitewe n’umwotsi uturuka mu nkwi, ngo ntibakibufite, ahubwo ngo banyuzwe nuko iyo biogaz ibafasha guteka vuba, bagasagura n’umwanya wo gukora ibindi bibateza imbere.

Abagore kandi badafite ubushobozi bwo gutekesha gazi bahawe imbabura zirondereza inkwi n’amakara ku buryo batakivukina nka mbere bagiye gushaka inkwi.

GICUMBI: ABATURAGE BAKOMEJE KWISHIMIRA IBYIZA BY'UMUSHINGA GREEN GICUMBI
Abaturage bahawe imbabura zirondereza amakara

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Abandi batishoboye bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bari kubakirwa inzu zigezweho mu murenge wa Rugarama. Uwanyirigira Sophia wo muri uwo murenge, mu Kagari ka Nyamiyaga ari mu bari kubakirwa inzu muri uwo mudugudu.

Uyu mugore wo mu kigero cy’imyaka hafi 50 y’amavuko acumbitse mu nzu yashakiwe n’ubuyobozi kuko iyo yabagamo mbere yashenywe n’imvura. Kuri we kubakirwa abifata nk’inzozi, ariko abona bigiye kuba impamo. By’umwihariko yahawe akazi ahari kubakwa izo nzu ku buryo imibereho y’umuryango we yatejwe imbere n’amafaranga ahembwa.

Abagore bari mu bari kubaka izo nzu

Mugenzi we Nyirabashyitsi Josiane na we wemerewe inzu muri uwo mudugudu bari kubakirwa avuga ko agorwa no gusiga umwana mu nzu iri mu gice yita ko kimeze nk’amanegeka yagiye gushaka imibereho, ariko ategereje kuzahabwa inzu itamuteye impungenge muri uwo mudugudu.

Aba bagore bari mu bagize imiryango 200 izahabwa inzu muri uwo mushinga, aho 100 zizubakwa mu murenge wa Kaniga n’izindi nk’izo zizubakwa mu wa Rubaya, hagiye kuruza inzu 18 zizatuzwamo imiryango 40. Ni umushinga uzatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari na miliyoni 648, abazibandwaho barimo abagore bayobora imiryango n’abandi batishoboye.

Inzu ziri kubakwa

Abagore kandi bavuga ko barinzwe guhinga ku butaka bwo ku misozi ihanamye, bwajyaga bubavuna kubuhinga kandi ntibunababyarire umusaruro kuko bahingaga ariko ubuhaname bukorohereza isuri kubatwarira imyaka. Ubu bahinga ku butaka bwakozweho amaterasi adatwarwa n’isuri kandi agatanga umusaruro wikubye hafi inshuro eshatu z’uwo bajyaga babona nkuko babyemeza.

Bahinze ingano ku butaka butagitwarwa n’isuri

Ku ruhande rw’umushinga Green Gicumbi, umukozi ushinzwe imicungire irambye y’amashyamba no kubyaza umusaruro ibiyakomokaho, Rurangwa Felix, yemeza ko kubakira biogaz abo baturage bifite akamaro kanini, kuko bicungura amashyamba yajyaga yangizwa, bikagira ingaruka ku ihindagurika ry’ibihe. Ikindi ni uko ibiti bashoboraga kwangiza bareka bigakura bityo bikababyarira umusaruro biciye mu kubigurisha bikuze.

umukozi ushinzwe imicungire irambye y’amashyamba no kubyaza umusaruro ibiyakomokaho, Rurangwa Felix

Muri mushinga Green Gicumbi biteganyijwe ko abaturage bo mu mirenge icyenda uwo mushinga ukoreramo bazubakirwa biogaz 1700, aho imwe yubakwa ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni n’igice. Kugeza ubu ngo hamaze kubakwa 10 mu mirenge ya Cyumba, Byumba, Kaniga, Manyagiro na Shagasha.

Dr Boaz Muyuku Kagabika impuguke mu bijyanye n’imicungire y’ibidukikije

Kuba abagore baregerejwe ibikorwa biborohereza imvune bagiraga, gufashwa mu buryo bwo kugabanya inkwi bakoreshaga ngo bizafasha mu kubungabunga imihindagurikire y’ibihe nkuko byemezwa na Dr Boaz Muyuku Kagabika impuguke mu bijyanye n’imicungire y’ibidukikije[ PhD in Environmental Management]. Avuga ko mu Rwanda hari ingano nini y’amashyamba atemwa ku munsi kandi ngo afatwa nk’igihaha cy’Isi, bityo ko gushaka uburyo bwo kugabanya uko atemwa biri gukorwa na Green Gicumbi ngo ari ukurengera ubuzima bwa benshi.

Yubakiwe biogaz avuga ko imuteza imbere

Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney yemeza ko uwo mushinga wazamuye imibereho y’abaturage bahawe akazi mu bikorwa by’uyu mushinga bimaze gutanga akazi ku baturage basaga ibihumbi 40 muri ako karere.

Agira ati “Abagenerwabikorwa b’uyu mushinga ni abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, bivuze ko ari abakene bafashwa kwiyubaka. Muri bo abafite imbaraga bose tubaha akazi, haba hano twubaka, mu materasi, mu gutera ibiti n’ahandi, ni bo b’ibanze. Nyuma yo kubaha inzu tuzabaha n’inka, bazafashwa guhinga imboga n’ibindi, urumva ko bihindura imibereho yabo”.

Uko umudugudu uzubakwa uzaba uhagaze

Biteganyijwe ko abaturage bazahabwa imbabura za rondereza, abandi bita cana rumwe zigera kuri 23,400, kubakirwa biogaz 1700,  gutanga amashyiga 3900 akoresha gazi, ndetse na muvero 40 ku nganda nini, byose bigamije kugabanya ingano y’inkwi zikoreshwa umunsi ku wundi.

Inkuru bifitanye isano: Uko gutekesha gazi bigira uruhare mu kurengera ibidukikije-Impuguke

 

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *