Kurinda ibikoresho by’itumanaho ni ukwirinda no kurinda abandi-Umuyobozi wa STRADH
Urugaga rw’abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu (STRADH), (Syndicat des Travailleurs aux Services des Droits Humains-STRADH) rusanga kuba abagira uruhare mu bikorwa bigamije kurengera uburenganzira bwa muntu bamenya kurinda ibikoresho byabo by’ikoranabuhanga byabafasha kurinda ababaha amakuru, nabo bakarinda umutekano wabo ndetse n’uw’ibyabo, bityo bikaba ari ukubaha no kurinda uburenganzira bwa muntu.
Ibi byemezwa na Bizimana Alphonse, Umunyambanga mukuru wa STRADH, sendika iri guhugura abakora mu bikorwa byo kurengera uburenganzira bwa muntu ndetse n’abanyamakuru ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kurinda ibikoresho by’itumanaho.
Bizimana avuga ko nk’abaharanira uburenganzira bwa muntu, hari ubwo bashobora kwibwa ibikoresho byabo, bityo ko bagomba gufashwa kumenya uko babirinda, kuko ngo iryo yibwa rishobora guteza ibibazo birimo ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu.,
Agira ati “Niba nk’umunyamakuru yibwe igikoresho kirimo inkuru ataratangaza, ishobora kuba irimo ibintu bishobora kwangiza icyubahiro cy’umuntu[inkuru atararngiza gutunganya, ategereje kuvanamo ngo isohoke itagira icyo ibangamiyeho umuntu], uwibye icyo gikoresho ashobora kujugunya ibirimo nko mu muhanda ugasanga ayo makuru agiye hanze, ikaba yagira ingaruka ku muntu yakorwagaho.”
Yungamo ati “Urumva ntabwo n’uwatanze iyo nkuru yaba yagiriwe ibanga, kandi mu mahame y’umwuga w’itangazamakuru uwatanze amakuru hari igihe agomba kubikirwa ibanga, bityo birigaragaza ko kurinda ibikoresho by’itumanaho mu ikoranabuhanga ari ukwirinda no kurinda abandi.”
Akomeza avuga ko abakora muri urwo rwego ari abantu bakora mu by’uburenganzira bwa muntu bakora akazi gatuma bahura n’abantu bashobora kubagirira nabi bitewe n’aho bakorera harimo mu mujyi no mu giturage.
Atanga urugero rw’umwe mu bigishijwe uburyo bwo kurinda ibikoresho bye, wibwe mudasobwa ariko ikaza gufatirwa Mu Mujyi wa Kigali ahitwa ku iposita, ubwo uwayibye yari akigorwa no kuvanamo uburyo buyirinda bwashyizwemo.
Ahereye kuri urwo rugero avuga ko ukoresheje neza ubwo bumenyi, bituma amakuru ye ntawe ubasha kuyageraho, mu gihe yibwe igikoresho cye[mudasobwa na telefoni], ariko akibutsa ko agomba kugana inzego zishinzwe kubishakisha zikamufasha.
Ku ruhande rw’abari guhabwa ubwo bumenyi bavuga ko hari ibyo bamaze kungukiramo bizabagirira akamaro ndetse n’abo bazabusangiza.
Byukuzenge Yvette, umunyamakuru uri gusangizwa ubwo bumenyi , agira ati “ Bimfitiye akamaro cyane nk’umunyamakuru kuko namaze kumenya uko nzanjya mbika amakuru yanjye neza ku buryo ntawapfa kunyinjirira aho nyabika(muri mudasobwa yanjye), kuko twize uburyo bwo gushyira ijambo banga muri mudasobwa yanjye ku buryo n’uwayigeramo ntacyo ashobora kugeraho.”
Yungamo ko ubumenyi yungutse azabusangiza abandi kugira ngo bamenye uko bafata neza ibikoresho byabo, uko bagonba gushyira antivirus muri mudasobwa zabo bikabarinda kuba bagira amakuru batakaza. Bityo agasanga abatahabwa ubwo bumenyi bahomba byinshi.
Rm Kumar, umwe mu bari kubasangiza ubwo bumenyi, avuga ko kurinda ibikoresho by’ikoranabuhanga ari ingenzi cyane, kuko amakuru aba arimo ari ingenzi, ari ibanga rya buri wese aba adashaka ko hari abandi bayamenya.
Yongeraho ko mu bumenyi atanga harimo uburyo bw’ijambo banga umuntu ashyira muri mudasobwa ye, ku buryo hagize n’uyiba ntacyo yayikoresha, ndetse adashobora no kugera ku makuru arimo.
Inzego zitandukanye mu Rwanda zirimo polisi y’igihugu ndetse n’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza[RIB] bikunze gukangurira abanyarwanda kwitwararika ku bijyanye n’ibikoresho byabo by’ikoranabuhanga. Abahabwa ubwo bumenyi bongererwaho ubwo kwirinda gusubiza ubutumwa bohererezwa kuri mudasobwa bushobora gukoreshwa n’abashaka kubiba amakuru. Basabwa kandi kwirinda gucomeka kuri mudasobwa zabo ibikoresho by’ikoranabuhanga batizeye.
Watanga igitekerezo cyawe hano
Mwakoze kuduha iyi nkuru ijyanye nuko barinda ibikoresho by’ikoranabuhanga. Ese mwatubariza niba STRADH ijya ihugura n’abandi bakora indi myuga kugirango twese tubashe kurunda ibikoresho byacu. Kuko bakwibye téléphone ubuzima bwawe bushobora kujya mu kaga bitewe nicyo uyifite yakoresha ibyo asanzemo. Murakoze