Burkina Faso: Bidasubirwaho; ingabo zahiritse ubutegetsi bwa Kaboré

Abagize itsinda ry’abasirikare muri Burkina Faso bagiye kuri televiziyo y’igihugu batangaza ko bahiritse ku butegetsi Perezida Marc Roch Christian Kabore.

Aba basirikare bayobowe na LT.Colonel Sandaogo Damiba Paul Henri bavuze kandi ko bahagaritse itegekonshinga ryari rihari ndetse ko bavanyeho ubutegetsi mu rwego rwo kuganisha igihugu mu nzira nziza.

Bongeyeho ko imipaka yose y’igihugu ifunzwe ko Perezida Marc Roch Christian Kabore avanweho ndetse na Guverinoma ye n’Inteko Nshingamategeko.

Marc Roch Christian Kabore wari uherutse gutsindira manda ya 2 yagiye ku mwanya wa Perezida w’igihugu kuva 2015.

Yabaye Minisitiri w’intebe muri 1994-1996 aba Perezida w’Inteko Nshingamategeko kuva 2002 -2012. Yaregwaga intege nke mu kurwanya intagondwa za kisilamu zayogoje iki gihugu hakaba hashize imyaka 6 kandi yari yaravuze ko azakemura iki kibazo.

Ubu muri Burkinafaso, igihugu gituwe n’abaturage 25M hari abagera kuri 1.5M bavuye mu byabo bahungira imbere mu gihugu hanyuma abagera kuri 500,000 bapfa bazize iki kibazo cy’umutekano muke.

Abaye Perezida wa 3 uvanweho na kudeta mu mezi 18 ashize nyuma y’uwa Mali na Guinea Conakry.

Source: AP&DW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *