Umukinnyi wa Volley ball Mutabazi Yves wari waraburiwe irengero yabonetse

Ambasade y’u Rwanda mu Leta  Zunze ubumwe z’Abarabu(UAE) yatangaje ko umukinnyi wa Volley Ball, Yves Mutabazi wari waraburiwe irengero aho yari ari muri iyo leta.

Mu bihe bishize, hari hacicikanye amakuru ko Mutabazi, umukinnyi w’umunya-Rwanda wigaragaje mu mikino ya Volleyball iherutse kubera mu Rwanda, yaburiye mu Leta Zunze ubumwe z’Abarabu(UAE), ndetse ko arimo gushakishwa ku bufatabye bw’ibihugu byombi.

Itangazo ryatananzwe na ambasade y’u Rwanda muri iby bihugu rivuga ko yabonetse muri ABU DHABI, ndetse akaba azavuga byinshi nmamara kumva amerewe neza, kuko yagaragaje uburwayi.

Itangazo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *