Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri jenoside yirukanwe muri Amerika

Umugabo ukekwaho guhinduranya amazina ufite inkomoko mu Rwanda yirukanwe muri Amerika nyuma yo gukekwaho uruhare muri jenoside.

Uwo mugabo ahinduranya amazina akurikira Peter Kalimu cyangwa Pierre Kalimu na Fidèle Twizere nkuko byemezwa n’ubutabera bwo muri Amerika.

Uwo mugabo ufite inkomoko mu Rwanda yari umaze igihe atuye mu Mujyi wa Buffalo i New York. Yamaze kwamburwa ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yarahawe. Ubu yamaze kuva ku butaka bwawo.

Yari mu Rwanda mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga. Hari ibirego bimushinja uruhare mu bitero byishe imiryango ibiri y’abatutsi ndetse ngo yagize n’uruhare mu gusahura inzu z’Abatutsi zari zasenywe.

Ku ruhande rwe ahakana ibyo birego byose.

Ku rundi ruhande, ubwo Kalimu yabaga mu Rwanda, yitwaga Fidèle Twizere. Avuye mu Rwanda nyuma ya Jenoside, yakoresheje irindi zina rya Pierre Kalimu aba ari naryo atanga mu nyandiko za Amerika z’abinjira n’abasohoka hamwe n’amatariki mashya y’amavuko.

Muri urwo rugendo rwo gushaka ibyangombwa bimwemerera kuba muri Amerika, ntiyigeze agaragariza inzego z’icyo gihugu ko izina yakoreshaga mbere ari Fidèle Twizere cyangwa se ko yakoresheje amatariki y’amavuko atandukanye.

Kalimu yemereye urukiko ko atari akwiriye guhabwa ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko yabubonye mu buriganya yakoze mu 2003-2004.

Ku wa Mbere Nzeri uyu mwaka, Ubutabera bwa Amerika bwamwambuye ubwenegihugu nyuma yo kubona imyanzuro y’urukiko rw’i New York, byemezwa burundu ku wa 30 Nzeri.

Ku wa 12 Ukwakira, uyu mugabo yemeye imyanzuro yafatiwe ndetse ku wa 21 Ukwakira ava ku butaka bwa Amerika.

Umunyamategeko mu ishami rishinzwe kugenza ibyaha muri Minisiteri y’Ubutabera muri Amerika, Kenneth A. Polite, yatangaje ko mu gushaka guhisha ahahise he, Kalimu “yahisemo guhisha imyirondoro ye ya nyayo kandi abeshya abakozi b’urwego rushinzwe abinjira muri Amerika kugira ngo abe umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.

Brian M. Boynton ukora mu Ishami rya Minisiteri y’Ubutabera muri Amerika rishinzwe amahame mboneragihugu, we yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo izigera iba ubuturo bw’abantu bakekwaho guhonyora uburenganzira bwa muntu”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *