Isesengura: Koffi Olomide ntashobora kurangira nka R. Kelly?

 

Nyuma y’imyaka 11 ataboneka, Koffi Olomide yari ategerejwe mu gitaramo muri Paris La Defense Arena, hamwe mu hantu hakomeye mu myidagaduro Iburayi, mu kugaruka kwe gukomeye mu Bufaransa.

Uyu muhanzi w’icyamamare muri Congo no muri Africa, ubu yongeye gutura mu Bufaransa, ari mu banya-Africa bacuruje album nyinshi mu Burayi kandi akomeje gukurura benshi mu nzu z’imyidagaduro.

Ariko mu minsi ishize yagarutse mu binyamakuru kubera ingingo ikomeye. Urubanza “le Grand Mopao” aregwamo n’abagore bane bahoze ari ababyinnyi be.

Ni ibiki aregwa ?

Kuwa mbere tariki 25 z’ukwezi kwa 10 uyu mugabo w’imyaka 65 yasabiwe n’abamushinja gufungwa imyaka umunani mu rukiko rw’ubujurire rwa Versailles i Paris.

Akurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina no gufatira abantu aregwa n’abagore bane bahoze ari ababyinyi be ubwo bakoranaga na we mu bitaramo mu Bufaransa.

Umwanzuro wa mbere ubushinjacyaha bwawise “akaga”, ubu burasaba igihano kiremereye kuri uyu “mugabo w’imbaraga” uzwi ku rwego rw’isi wisobanuye ku nshuro ya mbere mu ruhame ku byaha aregwa.

Mu 2009, Koffi yahungiye muri DR Congo ariko yizeza ko azirengera kuri ibi birego.

Mu 2012, Antoine Agbepa Mumba, amazina ye nyakuri, yabajijwe ku gufata ku ngufu abagore bane bari ababyinnyi be, ntiyafunzwe ariko nyuma urukiko rw’ibanze rwamukatiye gufungwa imyaka ibiri isubitse ku “gusambanya umwana w’imyaka 15”.

Uyu muhanzi yategetswe gutanga ihazabu ya euros 5,000 (arenga miliyoni eshanu y’u Rwanda) n’inyungu kuri umwe mu bari ababyinnyi be.

Urukiko rwa Nanterre kandi rwari rwamutegetse gutanga ihazabu nk’iyo kubera gufasha abagore batatu kwinjira mu Bufaransa mu buryo butemewe.

Minisiteri y’ubutegetsi, yari yamusabiye gufungwa imyaka irindwi yajuririye uwo mwanzuro.

Koffi Olomide, kenshi wavugiye mu ruhame ko arengana, akomeje guhakana ibi birego, byaba ibyo gufata ku ngufu cyangwa gufatira abantu.

Mu 2019, yabwiye TV5 Monde ati: “Igihe cyose nzirikana ko ndengana kandi nizeye ko umunsi umwe bariya bagore bazaza bakavuga ko babeshye icyo bishakiraga ari ibyangombwa.”

Kuguma mu Bufaransa “ku kiguzi cyose

Umuririmbyi Koffi Olomide muri Festival d'Anoumabo (Femua) i Abidjan, mu kwezi kwa cyenda 2021.
Umuririmbyi Koffi Olomide muri Festival d’Anoumabo (Femua) i Abidjan, mu kwezi kwa cyenda 2021.

Ibyo aregwa byaba byarakozwe mu gihe yari mu bitaramo mu Bufaransa hagati ya 2002 na 2006.

Aba bagore bamurega kubakingirana mu nzu irinzwe hafi ya Paris no kubahatira gukorana na we imibonano mpuzabitsina, mu buryo buhoraho kuri bamwe.

Imbere y’abacamanza, Koffi yireguye yeruye ku birego byo gufatira abantu, yemeza ko abo bagore “batemberaga bakajya no kuri Champs-Élysées”, kandi rimwe na rimwe “basabaga ko baherekezwa”.

Abarega bo bavuga ko baherekezwaga ku gahato.

Koffi yemeje ko yari afite “uburengenzira bwo kubacunga” igihe babaga basohotse, kugira ngo amenye neza ko badashaka gutorokera mu Bufaransa mu kazi babaga bajemo.

Kuri we, ibirego ni ibihimbano by’abo bagore bane byo kugira ngo babone uko baguma mu Bufaransa.

Ku birebana n’uburyo abo bagore bacitse inzu babagamo bamanukiye ku mashuka baryamagaho, uyu muhanzi yasubije ati: “Iyo ni cinema, Madame… Gusubira muri Congo byari byegereje, bari bazi neza ko bagiye gusubira muri Congo.” Bashakaga rero kuguma mu Bufaransa “ku kiguzi cyose”, nk’uko abivuga.

Aba bagore bo bavuga ko batashoboye gusubira muri Congo kubera ubwoba bwo kuba yabihimuraho akabagirira nabi.

Koffi Olomide yahakanye kandi ibirego byo gufata ku ngufu. Aba bagore bavuga ko hari ubwo yabatumizagaho kuri hotel, ubundi muri studio akoreramo muzika, akabahatira gukorana na we iminbonano mpuzabitsina.

Koffi ati: “Sibyo, byose sibyo. Nta na rimwe nigeze mba ndi njyenyine n’aba bakobwa. Ni gute wakora urukundo muri studio? Simbishyikira! Haba hari abatunganya amajwi, ababafasha…

“Nta gihamya na kimwe gishimangira ibivugwa n’aba bandega.”

Urukiko rwavuze ko ruzatangaza umwanzuro warwo tariki 13 z’ukwezi kwa 12.

Itegeko rivuga iki ?

· Gusambanya umwana w’imyaka 15

Mu itegeko mpanabyaha ry’Ubufaransa, iki cyaha gisobanurwa nko: “igikorwa cy’umuntu mukuru, cyo gukoresha/gukorera imibonano mpuzabitsina ku mwana w’imyaka 15, bitarimo ukundi gufata ku ngufu cyangwa ukundi gusagarira.”

Iki cyaha uwo gihamye ahanishwa gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya €100 000 (arenga 100,000,000Frw).

Mu mategeko, “umwana w’imyaka 15” bisobanuye umuntu uri munsi y’imyaka 15.

Koffi m zindi manza

Koffi yagiye agira izindi manza nyinshi mu Bufaransa, mu 2012 yakatiwe gufungwa amezi atatu asubitse mu rubanza yarezwemo “gukubita no gukomeretsa” umuntu utunganya muzika

Nyuma y’ibyarezwe Harvey Weinstein utunganya filimi, inkubiri y’ibirego byo gufata abagore ku ngufu yanyeganyeje isi.

Kuva inkubiri ya #MeToo yagera ku gasongero, hakurikiyeho ibindi bikorwa byo gusaba abagore kwamagana abakora ihohotera rishingiye ku gitsina no kurega mu nkiko abaribakoreye.

Kuva ku mukinnyi wa filimi Bill Cosby, kugera ku muhanzi R. Kelly benshi byabatuye hasi, ibikorwa byabo birangirika.

Ariko ibindi birego byagumye aho nta gikurikirana, kubera kubura ibimenyetso cyangwa uburemere.

Ku ruhande rwe, Koffi Olomide we avuga ko ari ibintu byahimbwe, kenshi yasubiyemo ati: “Sinigeze nkubita, mfata ku ngufu cyangwa mfatira abantu”.

Uru rubanza ruzasomwa tariki 13 z’ukwa 12 rushobora kugira ingaruka zikomeye ku kazi ka muzika k’uyu mugbao w’imyaka 65 wagize n’izindi manza nyinshi mu Bufaransa, akanashyirirwaho inyandiko nyinshi zo kumuta muri yombi.

Presentational grey line

Zimwe mu manza yahuye na zo :

  • Mu 2018, Zambia yategetse ko afatwa kubera gusagarira umuntu ufata amafoto
  • Mu 2016, yafatiwe i Nairobi, ahita asubizwa aho avuye kubera gukubita umugeri umwe mu babyinnyi be ubwo bari bageze muri Kenya. Ibi byafashwe amashusho bikwizwa kuri internet bitera benshi umujinya basaba ko bahagarika gukoresha ibihangano bye
  • Mu 2012, muri DR Congo yahamwe no gusagarira umuntu utunganya muzika akatirwa gufungwa amezi atatu asubitswe
  • Mu 2008, yarezwe gukubita umugeri umu-cameraman wa televiziyo RTGA yo muri DR Congo no kumena camera ye, ariko nyuma baje kumvikana hanze y’urubanza

Igitaramo cya Koffi cyari gitegerejwe cyane cyagombaga kuba tariki 13/02/2021 kuri Paris La Defense Arena cyikimurirwa tariki 27/11/2021, nabwo cyongeye gusubikwa “kubera impamvu z’icyorezo Covid-19 cyane cyane ku ngendo mpuzamahanga”, nk’uko abagitegura babitangaje.

Hari abibaza niba uyu muhanzi w’icyamamare adashobora gusoza nabi ubuhanzi bwe nk’umunyamerika R. Kelly uherutse guhmywa ibyaha byo gusambanya, guhohotera no gushora mu bucakara bw’imibonano mpuzabitsina abakobwa n’abagore.

Inkuru dukesha BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *