Ruhango: “Yishe” umugore we afatwa yagiye kurya inyama mbere yo guhunga ngo “aticwa”

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Mahanga bwaregeye mu buryo bwihuse dosiye bukurikiranyemo umugabo wishe umugore we amukubise umuhini,  ufungiwe by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi mu Ruhango.

Ubushinjacyaha bwanditse ko uregwa yakoreye icyaha mu Mudugudu wa Sahara, Akagari ka Gisanga, Umurenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango,  Intara y’Amajyepfo.

Ku wa 25 Ukwakira ubwo uyu mugabo yaregerwaga urukiko, havuzwe ko yakubise umuhini umugore we babanaga mu buryo butemewe n’amategeko bari basanzwe bafitanye amakimbirane.

Ngo yabanje kumukubita uwo muhini mu mugongo bari mu ruganiriro, umugore yitura hasi.

Nyuma yaramuteruye amujyana mu buriri, afata wa muhini awumuhondagura mu mutwe inshuro nyinshi kugeza umugore ashizemo umwuka.

Ababonye umurambo bakaba barasanze mu buriri hari ikidendezi cy’amaraso, umugabo akaba yari yahunze, baza kumufata ari aho bokereza inyama ari kuzirya.

Ukekwa akaba yari ataragera kure y’aho yabaga kuko yabanje kujya gushaka icyo yarya ngo abone uko akomeza urugendo.

Mbere yo guhunga ngo yari yabwiye umuntu bahuye ko abanje kujya gushaka icyo yiramiza (arya) ngo kuko yari abizi ko nibamufata bamufunga cyangwa bakamwica. Uwo yabibwiye yamusabye kumubikira ibanga, nawe abimenyesha abandi baturage, baramufata.

Ukekwa akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya  107 y’Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa  30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Icyo cyaha kiramutse kimuhamye akaba yahanishwa igifungo cya burundu.