Ubutabera bw’u Budage bwahanishije igifungo cy’imyaka 10, umugore w’imyaka 30 wagize uruhare mu kwanika ku zuba umwana w’umukobwa w’imyaka itanu bikamuviramo gupfa.
Mu rubanza rwabaye kuwa mbere tariki 25 Ukwakira 2021, Jennifer Wenisch wahoze mu bari bagize leta ya kiyisilamu yakatiwe imyaka 10 y’igifungo ahamijwe kwica ako gakobwa ko mu bwoko bw’abitwa Yezidie, yari yaragize agacakara ko n’umubyeyi wako.
Mu 2015, Jennifer Wenisch yari muri Irak ari muri polisi yaho yo mu mutwe wa leta ya kiyisilamu. We n’umugabo we baguze umugore n’umwana we bo mu bwoko budahabwa agaviro kabwo bw’aba
yézidie buzwi mu burasirazuba bwo hagati cyane muri irak.
Izo mfungwa zagizwe abacakara, bafashwe nabi mu byumweru byinshi.
Umunsi umwe agakobwa k’imyaka 5 kanyara ku buriri, maze bagahanisha kukazirika ku idirishya hanze ku zuba. Nyuma kaza kwicwa n’inyota yatewe n’ubushyuhe bw’iryo zuba bwageraga kuri dogere 50 (50°C).
Urukiko rwakatiye uwabikoze igifungo cy’imyaka 10 ku byaha by’ubwicanyi n’ibyaha by’intambara.