RIB yataye muri yombi Hakuzimana Rashid wabisabirwaga n’abakurikiye imvugo ze

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwataye muri yombi, Hakuzimana Rachid Abdou ukurikiranweho ibyaha bifitanye isano na jenoside.

RIB yamutaye muri yombi nyuma y’ubusabe bw’abantu batandukanye banditse ku mbuga nkoranyambaga ko Hakuzimana atabwa muri yombi kubera imvugo bamwumvanye mu kiganiro cyatambutse kuri Youtube.

Ni mu gihe mu kiganiro yagiranye na The Source Post,  yavuzemo amagambo akomeye kubyo ashinjwa avuga ko atizeye ubutabera kandi ko afite icyizere cyo kudafungwa. Soma hano ibyo yatangaje mbere yo gutabwa muri yombi

RIB kuri twitter yatangaje ko Rashid akurikiranweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.

Ivuga ko ari ibyaha yagiye akora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube.

Icyemezo cyo kumufunga cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.

Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje hanatuganywa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha buri munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko ntawe ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n’amategeko.

 

 

Uru rwego rwari ruherutse guhamagara Hakuzimana ngo arwitabe tariki 27 ariko ntiyitaba kuko atari kumwe n’umwunganira. Uyu munsi yavuze ko ajyana na Jean Felix Rudakemwa.

Imvugo za Hakuzimana zavuzweho ko zigamije gupfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Uyu Hakuzimana watangiye kumvikana kuri izi mbuga mu 2021, muri iyi minsi yagaragaye mu mvugo zitandukanye.

Muri zo yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bikwiriye kuvanwaho, ko mu Rwanda, abahutu n’abatutsi bagiranye ikibazo, bityo mu kubabarirana bikwiriye ko nta muntu wakomeza kubyibuka.

Inkuru irambuye mu kanya….

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *