Hakuzimana Rashid aritaba RIB, afite icyizere cyo kudafungwa (yavuguruwe)

Hakuzimana Abdul Rashid ukunze kumvikana ku mbuga nkoranyambaga avuga kuri politiki mu Rwanda, wanasabiwe na bamwe ko yatabwa muri yombi aritaba urwego rw’u Rwanda rw’ubugenzacyaha (RIB), ariko afite icyizere cyo kudafungwa.

Ni mu gihe yari kuyitaba kuwa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021 ariko akavuga ko atayitaba adafite umwunganira, ubu ngo arayitaba kuwa 28 Ukwakira 2021 akurikije inyandiko y’ihamagara yahawe.

Uyu mugabo w’imyaka 53, aherutse gusabirwa ko yatabwa muri yombi kubera imvugo, ababisabye bavuze ko zipfobya jenoside yakorewe abatutsi, ubwo yari mu kiganiro cyatambutse kuri youtube.

Muri zo yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bikwiriye kuvanwaho, ko mu Rwanda, abahutu n’abatutsi bagiranye ikibazo, bityo mu kubabarirana bikwiriye ko nta muntu wakomeza kubyibuka.

Hari n’aho yakomeje avuga ko mu “myaka 27 ishize, nta kintu na kimwe kwibuka byunguye”.

Mu bitekerezo by’abumvise icyo kiganiro bavuze ko hari ibikwiye guhinduka. Rutindukanamurego yanditse kuri Twitter ati “ Niba Hakuzimana adafite uwo yibuka cyangwa kwibuka Jenoside ntacyo bimubwiye, byibura nahe agaciro abasaga miliyoni iyi Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye. Uku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ayita ikibazo Abahutu n’Abatutsi bagiranye gusa ntibikwiye kwihanganirwa. Ndatabaje!!”

Bamwe mu bumvise icyo kiganiro basabye RIB yigeze kumuhamagaza ikamwihanangiriza ku mvugo ze zishobora kumubyarira ibyaha, ko ikwiriye noneho kumukurikirana.

Abo barimo Juliet Mbabazi wavuze ko igihe kigeze ngo uyu mugabo akurikiranwe kuko ibyo avuga bigize icyaha. Ati “ Biragaragara ko igihe kigeze ngo Rashid ashyikirizwa ubutabera kubera uburemere bw’ibyaha ahora akora ku mbuga nkoranyambaga.”

Umushakashatsi, Tom Ndahiro, yavuze ko RIB ifite uburenganzira yaba mu rwego rw’amategeko uhereye ku Itegeko Nshinga ry’u Rwanda bwo gukurikirana uyu mugabo. Ati “ Iyo tugeze aho dutongerwa kwibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byazagera mu myaka 20 bimeze bite?”

Lonzen Rugira ati “ Dukwiriye kurega RIB mu gihe itatangije iperereza ku birego bijyanye no guhakana Jenoside. Iki ni igitero ku barokotse Jenoside kandi ntidukwiriye kunanirwa kurega RIB ku bwo kutabarinda bo ubwabo na sosiyete muri rusange.”

Yves Emmanuel Turatsinze nawe yavuze ko atumva impamvu RIB itinda kugira icyo ikora ku bantu nka Hakuzimana. Ati “Dukwiriye kwerekana ko ibi atari ibintu abanyarwanda bakwihanganira.” Yanongeyeho ko niba Youtube idashobora kugira icyo ibikoraho, Abanyarwanda bo ubwabo bakwiriye gufata iya mbere.

Mu bihe bitandukanye, abantu bagiye bakoresha imvugo nk’iza Hakuzimana bitabye RIB batabwa muri yombi biturutse ku busabe bwa bamwe mu basesenguraga imvugo zabo. Abo barimo Uzaramba Karasira Aimable, wari umwarimu muri kaminuza ugikurikiranwa  na Iryamugwiza Idamange Yvonne wakatiwe.

Hakuzimana yaganiriye na The Source Post avuga bimwe mu byamuvuzweho.

Uyu mugabo avuga ko aherekejwe na Avoka we Jean Felix Rudakemwa bajya kuri RIB saa tanu z’amanywa.

Gupfobya jenoside

Abajijwe ku kijyanye n’icyo avuga ku bamusabiye ko yatabwa muri yombi bitewe n’imvugo ze,  avuga ko imvugo ze ntaho zipfobya jenoside, ahubwo ngo hari abamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga bamusabira gutabwa muri yombi kandi ngo bidakwiye.

Ati ” Nta gupfobya jenoside kurimo kuko nemera ko jenoside yabaye mu Rwanda ari jenoside yakorewe abatutsi, imwe kandi nahanganye nayo mu buryo bwose bushoboka [uwavuze ko nari umupawa ni umugambanyi w’igihugu…] mu ikusanyamakuru twabaga twicaranye, ariko kuko nahagurukiye gutanga ibitekerezo muri politiki….. yarandiye kuko twashinganye PDI… Njyewe nta ngengabitekerezo ya jenoside mfite.”

Kuri iyi ngingo akomeza avuga ko ngo hajya hibukwa ibyiciro bitandukanye by’abanyarwanda.

Avuga ko adahamanya n’abavuga ko jenoside yatewe no guhanuka kw’indege ya Habyarimana, ahubwo ngo “yabaye imbarutso y’ibintu byari bisanzwe bitumbye mu bantu”.

Gusabirwa gutabwa muri yombi

Avuga ko hari icyo asaba. Ati “Ndi busabe Jules Mutabazi wampamagaje, nambwira ibyo yampamagarije, ndamusaba ko nasubira inyuma njye kubitekerezaho neza, ntegure aide de defense(ibimfasha kwiregura). Ndatekereza hari ibyo agiye kumbwiraho ba Tom Ndahiro batwitinze hejuru, ariko ndamusaba ko njyewe n’umwavoka wanjye tuza gushaka ibimenyetso no kwitegura kwiregura.”

Aramutse atawe muri yombi

“Ningerayo na none bakanshyira ku mapingu umugore wanjye n’abana banjye nabaragiza Imana kuko hariya hantu ntabwo ari ubwa mbere mba ngiyemo, si nanjye wa mbere….”

Gusa ngo ubutabera bw’u Rwanda bushobora kumwumva niba hari aho yasitaye, akaba yaburana ari hanze.

Ati : ” Gutabwa muri yombi birashoboka…. ariko kuba babikoze gutya ahari biratanga icyizere ko ndibugende nkagaruka. Ubwo mfite icyizere kingana na 80% nubwo nyine icyizere ngomba kukigira mu Mana honyine.”

Avuga ko kuba afite icyizere cya 80%, indi 20% ntayo afite kubera abo azi bagiye bitaba RIB bagafungwa. Akongeraho ko akurikije uko yigeze gufungwa atizeye ubutabera bw’u Rwanda.

Ati ” Ubutabera ntabwo mbwizeye, cyakora ndatekereza ko buri kwivugurura bukaba bushobora kunyuzuzirizwaho nkuko buri kibahirizwa kuri Dr Munyakazi wari minisitiri muri Mineduc uri kuburana ari hanze… ndatekereza ko nanjywe wenda ariko biri bugende ariko ntabwo mbwizeye.

Nanjye nifuzaga ko ningera muri RIB wenda niba hari uwo nateje ikibazo, tugiye kugenda uyu munsi tukabiganira, bikaba byarangira. Niyo yakabaye intambwe ya mbere, ariko byanze iya kabiri ikagenda nkuko byabaye kuri Munyakazi, ntibigende nkuko byabaye kuri Karasira Uzaramba na n’ubu ugifunzwe iminsi 30 nkaho hatazwi kubara.”

Abavuga ko afite ikibazo mu mutwe

Uyu mugabo avuga ko yumva mu mutwe ari muzima ko abavuga ko yaba afite ikibazo mu mutwe atari ukuri. Ati ” Njye ndahamya ko ndi muzima, uwankoraho ibyongibyo(kumusuzuma) ni we waba ufite ikibazo, nahita mbwira Isi yose ko leta nayo ifite ikibazo.”

Uyu mugabo avuga ko ari mu Muryango FPR Inkotanyi ashimamo abantu bamwe barimo Perezida Paul Kagame wanga akarengane ndetse abona nk’intwari, ariko ngo hari abandi atemera.

Hakuzimana ni nde?

Uyu mugabo atuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Uwingenzi ariko avuka mu karare ka Musanze Musanze. Ni mwene Nzariturande Jean Bosco alias Mwarabu na Nyiraherekeza.

Umuvunyi Mukuru wungirije, Mukama Abbas, yigeze kuvuga ko azi neza uyu mugabo kuko mu 1991 ari umwe mu bashinze Ishyaka rya PDI ndetse ko bajyanye gusinya kwa Notaire.

Ati “Nyuma yaho yaje kugaragaza ko atari wa wundi […] dushinga ishyaka hari uko twagaragazaga ububi bwa Habyarimana na leta ye ibyo bakoraga bica Abatutsi, ivangura, niwe twarebaga nka Perezida wa Repubulika utubahiriza inshingano ze.”

Hakuzimana yaje guca inyuma abo bari kumwe bashinga ishyaka, ahinduka umwe mu ntasi za Habyarimana yiyunga kuri Hutu Power.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *