Perezida Kagame yashyizeho abayobozi babiri mu myanya

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize madame Nyirarukundo Ignatienne umujyanama mukuru ushinzwe gahunda z’imibereho myiza y’abaturage mu biro bya minisitiri w’Intebe.

Uretse Nyirarukundo undi wahawe inshingano nshya ni Ingabire Assumpta wasimbuye Nyirarukundo ku mwanya w’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ingabire Assumpta

Ingabire yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma muri Huye mu 2007, aho aviriye kwiga icyiciro cya gatatu muri Kaminuza yo muri Afurika y’Epfo,  akora mu Imbutp Foundation, nyuma aba umunyamabanga uhoraho muri Minaloc, aho yavuye akora inshingano nk’izo muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.