Amatora: Ba Meya babiri bo mu Ntara y’Amajyepfo ntibahatanira kuba abajyanama

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bazahatanira kuba abajyanama rusange b’uturere.

Reba urwo rutonde hano

Abantu batandukanye bari bategeranyije amatsiko urwo rutonde, bamwe bareba niba abayobozi babo barakomeje kugira ubushake bwo gukomeza gutanga umusanzu muri njyanama ije mu isura nshya[nyuma yuko itegeko rihinduye uburyo batorwagamo], mu gihe hari n’abashya bari bategerejwe nk’abafite akayihayiho ka politiki iteza imbere akarere.

Ku ruhande rw’abari basanzwe ari ba meya mu ntara y’amajyepfo, babiri nibo batagaragara kuri iyo lisiti.

Iyi ntara igizwe n’uturere umunani, abayobozi batwo usanga bishimirwa n’abaturage uko bakomeje kubaganisha mu rugendo rw’icyerekezo 2024 na 2050, bari mu bahatanira gukomeza gutanga umusanzu muri iryo terambere. [Byemezwa n’abaganiriye na The Source Post].

Batandatu muri bo bari ku rutonde, ko batanze kandidatire zo kuba abajyanama rusange b’akarere ndetse no muri 30% by’imyanya yahariwe abagore; hose hashobora kuvamo umujyanama ujya muri komite nyobozi y’akarere.

Aba meya batari kuri urwo rutonde ni Bwana Tuyizere Thadee usanzwe uyobora akarere ka Kamonyi na Bwana Bonavanture Uwamahoro uyobora akarere ka Nyamagabe. Ni mu gihe abandi batandatu bari kuri lisiti y’abazahatana ndetse bujuje n’ibisabwa byose nkuko bigaragara ku rutonde rwasohowe na Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Ni ukuvuga ko ba Meya ba Muhanga, Ruhango, Huye, Nyaruguru (w’agateganyo) na Gisagara  na Nyanza bari kuri urwo rutonde.

Abatariho si ukuvuga ko hari itegeko ribakumira kuba bahatanira iyo myanya, kuko rivuga ko utabyemerewe ari uwatowe muri manda ebyiri zikurikiranya, mu gihe buri wese yari ayoboye manda imwe, uwa Kamonyi we yari amaze igihe gito ari umuyobozo w’agateganyo.

Uretse mu ntara y’amajyepfo, no mu zindi hari ba meya n’ababungirije bagaragaye ku rutonde rw’agateganyo rw’abemerewe guhatanira iyo myanya, abo barimo nyobozi yose y’akarere ka Musanze. Meya kandi wa Burera, Rusizi n’ahandi nabo bemejwe by’agateganyo.

Uko abajyanama batorwa

Mu gihe abajyanama rusange ku rwego rw’akarere batorwaga ku rwego rwa buri murenge nyuma bakagenda bazamuka, ubu noneho abajyanama bazajya batorwa ku rwego rw’akarere.

Ibi bigenwa n’ITEGEKO NGENGA Nº 003/2021.OL RYO KU WA 09/10/2021 RIHINDURA ITEGEKO NGENGA N° 001/2019.OL  RYO KU WA 29/07/2019 RIGENGA AMATORA.

Mu ngingo ya 2 y’iri tegeko ivuga ku itorwa ry’abajyanama rusange ku rwego rw’Akarere, ingingo ya 137 y’Itegeko Ngenga nº001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora yahinduwe ku buryo bukurikira:

“Ingingo ya 137: Itorwa ry’abajyanama rusange ku rwego rw’akarere batorwa ku buryo butaziguye kandi mu ibanga. Umubare w’abajyanama rusange batorwa ugenwa n’Itegeko rigenga Akarere.”

Ingingo ya 3: Itorwa ry’abajyanama b’abagore ku rwego rw’Akarere

Ingingo ya 138 y’Itegeko Ngenga nº001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora ihinduwe ku buryo bukurikira:

“Abajyanama b’abagore ku rwego rw’Akarere, bangana nibura na mirongo itatu ku ijana (30%) by’abagomba kugira Inama Njyanama y’Akarere, batorwa ku buryo buziguye kandi mu ibanga n’abagize Biro y’Inama Njyanama z’imirenge igize Akarere n’abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere n’imirenge.

Umubare w’abatorwa mu Karere ugenwa n’Itegeko rigenga Akarere.

Kwiyamamaza bikorwa ku munsi w’itora imbere y’abagize inteko itora.