U Rwanda rugiye guha amashanyarazi Umujyi wa Goma muri Congo

U Rwanda rugiye kuremera abatuye umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubaha amashanyarazi.

Uyu muyoboro ureshya n’ibirometero bisaga 11 uzafasha u Rwanda kohereza amashanyarazi mu mujyi wa Goma igihe cyose bikenewe, kuri ubu imirimo yo kuwubaka yamaze gusozwa nkuko RBA yabitangaje mu nkuru yayo.

Uyavana kuri ishami rishya ryubatswe mu Murenge wa Rugerero, ikusanyirizwamo ingufu z’amashanyarazi zirimo n’azaturuka muri Gaz Methane icukurwa mu Kivu, ukanyura mu mujyi wa Gisenyi, ugakomeza ku mupaka muto ukagera mu mujyi wa Goma.

Ku ruhande rw’Abanye-Congo batuye mu mujyi wa Goma baza gukorera imirimo yabo mu Rwanda, bagaragaza ko ari igikorwa bishimiye.

Umwe muri bo yagize ati “Abaturage ba Congo twishimiye uyu mushinga kuko uzatugirira akamaro by’umwihariko umujyi wacu wa Goma, ndatekereza ko amashanyarazi ari amahirwe ku baturage bari bamaze igihe nta muriro, ni byiza kuko azabafasha mu mirimo bakora  rimo iyo gusya ifu, ububaji n’indi.”

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete ubwo aheruka gusura ibikorwaremezo bitandukanye mu karere ka Rubavu birimo n’uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri gaz methane yo mu kiyaga cya Kivu, yagaragaje ko mu gihe gito u Rwanda ruzaba rufite ingufu zihagije z’amashanyarazi.

Kuri ubu uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri gaz methane ruherereye mu murenge wa Nyamyuba ruri hafi kuzura, rwitezweho kuzatanga megawatt zisaga 56, hakiyongeraho izindi megawati zisaga 70 zitezwe ku ruganda rwa nyiramugengeri ruri mu karere ka Gisagara ndetse n’izindi megawati 80 zituruka rusumo.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *