Umuntu wa kabiri yakize virusi itera sida
Umurwayi wabanaga na virusi itera Sida biratangazwa ko yayikize nyuma yo guterwamo uturemangingo(greffe de cellules souches).
Ni umugabo w’i Londres mu Bwongereza witwa Adam Castillejo. Ubu nta bwandu bw’iyi virusi bukiri mu mubiri we nyuma y’amezi 30 ahagaritse imiti igabanya ubukana bwa SIDA.
Ntabwo yakijijwe n’iyi miti ariko, ahubwo yakijijwe n’ubuvuzi bw’uturemangingo buzwi nka Stem-cell yakorerwaga kubera ‘cancer’ yari afite nk’uko ikinyamakuru cy’ubushakashatsi cya Lancet HIV kibivuga nkuko bigaragara mu nkuru dukesha BBC.
Ubu buvuzi bwo guhindura uturemangingo bufite uburyo budasanzwe, bwakoze no kuri Adam, buha uturemangingo ubwirinzi kuri HIV. Ibyo gukira bye byatangajwe mu 2019, nyuma y’imyaka 18 afashe imiti igabanya ubukana bwa virusi itera sida, hagakurikiraho ibyo kumutera utwo turemangingo.
Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yigaragaje mu ruhame ku wa mbere w’iki cyumweru, akaba avuga ko yanduye iyi virusi guhera mu 2003.
Mu 2011, Timothy Brown uzwi cyane nk ‘umurwayi w’i Berlin “Berlin Patient”, ni we murwayi wa mbere watangajwe ko yakize HIV, nyuma y’imyaka itatu akorerwa ubuvuzi nk’ubu.
Stem-cell ni ubuvuzi bwo guhindura uturemangingo cyane cyane mu misokoro y’amagufa.
Ubu buvuzi bigaragara ko buhagarika virus ya HIV kwiyongera no gukwira mu mubiri iyo umuntu avanywemo uturemangingo twe agashyirwamo utw’undi muntu turwanya HIV.
Adam Castillejo w’imyaka 40 wemeye kumenyekana umwirondoro we, ubu nta virus ya HIV iri mu maraso ye, mu masohoro cyangwa andi matembabuzi y’umubiri we nk’uko abaganga babyemeza.
Umushakashatsi Prof Ravindra Kumar Gupta wo muri Kaminuza ya Cambridge yabwiye BBC ko “uyu ari umuti usa n’uwizewe bidashidikanywaho wa HIV”.
Ati: “Ibyo twagezeho ni uko guhindura uturemangingo ari umuti wa HIV, byabaye bwa mbere mu myaka icyenda ishize ku murwayi i Berlin, n’ubu byongeye”.
Gusa si umuti wa miliyoni nyinshi z’abanduye ku isi
Ubu buvuzi bukomeye bwabanje gukoreshwa mu kuvura abarwayi ba cancer, si aba SIDA.
Kugeza ubu imiti igabanya ubukana bwa SIDA iracyagaragaza gutanga umusaruro, abanduye bayifata neza bakomeza kubaho ubuzima busanzwe.
Prof Gupta ati: “Ni ingenzi kumenyesha ko ubu buvuzi nubwo bukiza bukomerera cyane ababuhabwa kandi bukoreshwa ku bafite HIV ariko banafite ibibazo by’uturemangingo n’amaraso.
Bityo, si ubuvuzi bwahabwa abantu benshi banduye SIDA bari gufata imiti igabanya ubukana”.
Gusa yemeza ko butanga icyizere cyo kubona umuti ukwiriye mu gihe kiri imbere.
Bwana Adam yakize neza?
Ibipimo byerekana ko 99% by’uturemangingo twa Adam twahinduwe agahabwa utw’undi muntu.
Ariko aracyafite ‘udusigisigi’ twa virus mu mubiri we nk’uko biri kuri Bwana Brown, umurwayi w’I Berlin.
Ni nk’aho bidashoboka kwemeza nta gushidikanya na gucye ko HIV idashobora kuzagaruka mu mubiri we.
Bwana Adam yabwiye New York Times ko yishimiye cyane uko amerewe ubu.
Ati: “Ndashaka kuba intumwa y’ikizere”.
“Sinshaka ko abantu batekereza ngo ‘ni wowe watoranyijwe’.
“Hoya, byarabaye gusa, nari aho nkwiye kuba yenda mu gihe nyacyo ubwo byabaga”.
Sharon Lewin, wo muri kaminuza ya Merbourne we avuga ko “ushingiye ku bwinshi bw’uturemangingo twapimwe no kuba nta virus ya SIDA n’imwe yabonetsemo, biteye kwibaza niba yarakize neza koko.
Ati: “Ibindi byabonetse mu kibazo cy’uyu murwayi biratanga ikizere koko ariko amaherezo igihe cyonyine nicyo kizagaragaza ukuri.”
Aba bagiye bakira iyi virusi kandi banavuwe kanseri, Castillejo yaje kuyivurwa mu buryo bwo kuyibagwa hagatangwa imiti(chemotherapy). Mu gihe Brown we yayivuwe mu buryo bwo kuyishiririza hifashishijwe imirasire (radiotherapy).
Ntakirutimana Deus