Breaking news: Coronavirus yageze muri Congo Kinshasa

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko indwara Covid 19 (coronavirus) yageze muri iki gihugu.

Byatangajwe n’umuvugizi wa minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu nkuko Reuters dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Uwasanganywe iyi ndwara ni ukomoka mu Bubiligi, wamaze gushyirwa mu kato nyuma yuko ayisanganywe, ubwo yari ku kibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru Kinshasa.

Radio Okapi y’umuryango w’abibumbye muri Congo isubiramo amagambo ya minisitiri w’ubuzima Eteni Longondo avuga ko uwo ari Umubiligi ubu wahise ashyirwa mu kato.

Ati: “Ndashaka kubwira abaturage ba Congo ko muri iki gitondo (ku wa kabiri) twabonye umurwayi wa mbere ufite coronavirus.

Ni Umubiligi umaze iminsi aje ino twarimo dukurikirana. Ibizamini bya laboratoire byemeje ko afite iyi ndwara”.

Ministiri Longondo yatangaje ko uyu muntu w’umugabo, yageze mu gihugu agaragara nk’udafite ikibazo cy’ubuzima ariko bakamusuzuma.

Yatangaje ko hafashwe ingamba kugira ngo abantu bose babonanye na we babashake basuzumwe kandi bashyirwe mu kato mu kurinda ko iyi ndwara ikwirakwira.

Umunyamakuru wa BBC i Kinshasa muri Congo avuga ko uyu murwayi yageze ku kibuga cy’indege cya Kinshasa mu minsi ibiri ishize, agashyirwa mu kato kugira ngo asuzumwe.

Avuga ko uyu murwayi ubu ari kuvurirwa mu kigo cyahoze gikurikirana abarwayi ba Ebola cyahinduwe icyo gukurikirana abakekwaho coronavirus kiri mu burasirazuba bw’umujyi wa Kinshasa.

DR Congo ifite ibibuga by’indege bine bikoreshwa cyane, kuri byo hongerewe uburyo bwo gusuzuma umuriro abinjira, uburyo bwanakoreshwaga mu gihe gishize havugwa Ebola.

DR Congo ibaye igihugu cya 11 kibonetsemo coronavirus, yabonetse henshi mu bantu bavuye mu bihugu by’Uburayi na Aziya.

Bwana Longondo yasabye Abanyekongo kudakangarana, ahubwo “bafata ingamba z’isuku, kutegera umuntu ukorora, gukaraba intoki kenshi no kwivuza igihe bumvise ibimenyetso”.

Abantu barenga 100 ubu bamaze kwandura coronavirus muri Africa:

Misiri – 55
Algeria – 20
Africa y’Epfo – 7
Tunisia – 5
Senegal – 4
Morocco – 2
Cameroun – 2
Burkina Faso – 2
Nigeria – 2
Togo – 1
Congo Kinshasa – 1

Mu myaka ishize, Congo yavuzwemo indwara ya Ebola yahungabanyije ibice nka Beni, bituma u Rwanda rufata ingamba zitandukanye zirimo kuyirinda, bituma itagera mu Rwanda.

Kuba iyi ndwara yageze mu karere bishobora guhungabanya ubukungu bw’ibihugu by’akarere burimo n’ubw’abanyarwanda bakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagana muri Congo Kinshasa.

Leta y’u Rwanda yakunze kugira inama abaturage zo gukomera ku isuku, kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo iyi ndwara ndetse no kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza no guhoberana.

Ntakirutimana Deus