Umukozi wo mu rugo yavumbuwe ashaka kwanduza SIDA umwana yareraga

Umukozi wo mu rugo witwa Catherine Mbuyuka yaguwe gitumo ashaka konsa umwana wa shebuja kugira ngo amwanduze agakoko gatera Sida.

Uyu mukozi yafashwe kuri kamera zo mu nzu ubwo yageragezaga guha ibere umwana w’umuhungu w’imyaka ibiri wa shebuja kandi bizwi ko afite ubwandu bw’ako gakoko.

Inkuru Tv10 ikesha Televiziyo Citizen ivuga ko uyu mukozi w’imyaka 20 w’ahitwa Kiganjo muri Nyeri ho muri Kenya, yakoze abishaka kuko yifashe agaterura umwana agatangira kumuha ibere yiyibagije ko hari kamera iri kumureba, kandi bikaba bisanzwe bizwi ko konsa umwana uri hejuru y’amezi atandatu y’amavuko, bikozwe n’umuntu ufite ubwandu bishobora kwanduza umwana.

Ba nyir’umwana baratabaye, uyu mukozi Mbuyuka atabwa muri yombi. Imbere y’Umucamanza, JM Macharia Catherine Mbuyuka arashinjwa nanone kugaragara kenshi yibasiye uyu mwana. Mbuyuka ntahakana ibyaha aregwa n’ubwo atavuga impamvu yabimuteye.

Nyuma yo gutanga ibihumbi 300 by’amashilingi ya Kenya, Mbuyuka akurikiranwe ari hanze, urubanza rwe rukaba ruzakomeza kuwa 27 Werurwe.

Abakozi bo mu rugo bazwiho gushaka kwitura ibibi bavuga ko bakorerwa n’abakoresha babo bahemukira abana barera.

Ntakirutimana Deus