Coronavirus: Trump yahagaritse ingendo ziva i Burayi zerekeza muri Amerika mu minsi 30
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ingendo z’Abanyaburayi bajya muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) zihagaritswe mu gihe cy’iminsi 30 kubera icyorezo cya Covid 19 giterwa na virusi yitwa Corona(Coronavirus)
Umukuru w’iki gihugu cy’igihangange mu butunzi yabitangaje kuwa gatatu tariki 11 Werurwe 2020. Icyemezo cyo kigomba gutangira kubahirizwa guhera kuwa gatanu tariki 13 Werurwe 2020.
Yabivuze mu gihe cy’ijambo asanzwe ageza ku banyamerika ari mu biro bye. Yagize ati “Nafashe icyemezo gikomeye ariko cy’ingenzi cyo kurinda ubuzima bw’abanyamerika.”
Zimwe mu mpamvu atanga zituma abanyaburayi cyane cyane abo mu bihugu bigize ubumwe bw’uwo mugabane batazongera gukandagiza ikirenge cyabo muri Amerika muri iyi minsi 30, zirimo kuba umubare w’abanduye iyi ndwara(bandujwe) ikomeje kwiyongera kuko ugeze ku bantu 1200 ndetse yahitanyemo 38.
Ati ” Ni mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bwakwinjira mu gihugu cyacu. Ndashaka gusubikisha ingendo ziva mu Burayi, mu minsi 30.
Avuga ko uyu muryango utafashe ingamba zo guhangana n’iki cyorezo nka Amerika yafashe izo guhagarika ingendo zo mu kirere zituruka mu Bushinwa.
Abatemerewe kujyayo ngo ni abageze mu bihugu 26 bigize umuryango w’ubumwe bw’u Burayi uko ari 26 mu minsi nibura 14 ishize.
Iki cyemezo ariko ngo ntikireba u Bwongereza igihugu cy’inshuti ya Amerika kigeze no kuyikoloniza. Abandi kitareba ni abanyamerika bari mu Burayi n’abanyaburayi bafite imiryango yabo muri Amerika, ntikireba kandi ibicuruzwa biva mu Burayi.
Ku Isi Covid 19 imaze kwandura abantu 126,380 ihitana 4,635, abakize ni 68,313.
Amerika yita iki cyorezo ikivamahanga, kuko Trump yabisubiyemo ndetse mu gihe cyashize, visi perezida w’iki gihugu Mike Pompeo yateje urunturuntu hagati ya Amerika n’u Bushinwa avuga ko iyi ndwara ari virusi ya Wuhan, umujyi wo mu Bushinwa yagaragayemo bwa mbere wo mu ntara ya Hubei.
Ibinyamakuru byifashishijwe ni New York Times na 20 minutes.
Ntakirutimana Deus