Umukino wahuje Musanze na Etincelles Fc wasojwe n’imirwano ikomeye (amafoto)

Abafana babiri b’ikipe ya Etincelles Fc batawe muri yombi nyuma yo guteza umutekano muke mu mukino wabereye kuri sitade ya Musanze, aho banakubise abapolisi.

Uyu mukino ukirangira abafana ba Etincelles badukiriye aba Musanze batangira kubakubita ndetse bamwe bashaka no gukubita abasifuzi ariko polisi iratabara. Abafana ba Musanze Fc bahungiye mu myanya y’icyubahiro yarimo n’abapolisi, ariko biba iby’ubusa babasangayo barabakubita.

Polisi yagerageje guhosha iyo mirwano, ifata umwe mu bafana batezaga imvururu. Imushyize muri pandagari(imodoka ya polisi) abafana ba Etincelles barayitambika bayangira guhita. Byabaye ngombwa ko ishakisha indi nzira imucishije mu ishuri rikuru rya polisi aho kumucisha mu muryango munini usohoka muri sitade Ubworoherane (y’akarere ka Musanze).

Abafana bahise bayirukankana ariko kubera umuvuduko yari ifite ntibabasha kuyifata ahubwo bateza akaduruvayo aho yaciye, kahoshejwe n’abapolisi babatatanyije bifashishije inkoni zabugenewe.

Mu gihe bamwe mu bafana babonaga batwaye mugenzi wabo, badukiriye abapolisi batangira kubakubita ibiti byari bishinze muri sitade bakizwa n’amaguru.

Ishusho yasigaye mu maso ya benshi ni umusore ufana Etincelles wirukankanye umupolisi muri sitade amusigaho nk’intambwe eshanu afite ikibaho gisongoye ashaka kukimukubita. Yamwirukankanye amugeze nko muri metero ebyiri arakimutera kimufata ku gice cy’inyuma.

Uwo musore yahise afatwa n’abagabo bari kuri sitade bamushyikiriza umupolisi wari ku burinzi inyuma ya sitade afite imbunda.

Ifatwa rye ryakuruye imvururu za bagenzi be bagenzi be bamukurubanye bamwambura umupolisi wari umufashe, agerageza kuzamura imbunda yo mu bwoko bwa AK47 yari afite, bamurusha imbaraga baramumwambura na we aborohereza avanamo umupira yari yambaye amuva mu nzara atyo.

Yahise ahungira mu modoka y’abakinnyi, ariko abantu bakomeza gusaba ko atagenda adakurikiranywe.

Haje kuza umubare w’abapolisi uruta uwa mbere maze bamuvana muri ya modoka y’abakinnyi bamushyira muri pandagari, bamwe mu bamukurikiranye basa n’abiruhutsa.

Mu majwi yabo bati “Iyo bamureka twari kumenya ko urwego rwa pilisi rusuzuguritse…. agatinyuka agasuzugura umwenda uriho ibendera ry’igihugu….nibamujyane abyishyure.”

Hagati aho hari abibazaga uko biza kugenda mu gihe babonaga umupolisi uyu musore yari yakubise urwo rubaho agarukanye imbunda. Gusa yakomeje asanga bagenzi be bicarana hejuru y’imodoka bari batwayemo uwo musore( ari munsi y’aho abapolisi bicaye).

Umukino wahuje aya makipe warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe. Gusa abafana ba Etincelles bavugaga ko bibwe penaliti 3.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Hamdun Twizeyimana yatangarije RC Musanze ko ubushyamirane bwaturutse ku bafana bashatse guhohotera abasifuzi , ari nayo mpamvu polisi yafashe abatezaga akaduruvayo bigatuma bamwe banafungwa.

Amafoto

Bamwe mu bafana imbere y’imodoka ya polisi
Abafana
Umufana
Umuganga wa Musanze Fc yakomeretse
Ikivunge cy’abafana gihanganye n’umupolisi
Uwakomeretse

Ntakirutimana Deus

1 thought on “Umukino wahuje Musanze na Etincelles Fc wasojwe n’imirwano ikomeye (amafoto)

Comments are closed.