Kigali: Amasoko ya kijyambere yabuze abayakoreramo

Tariki ya 23 Mata 2018, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwari bwateganyije ko amasoko ashaje nka Biryogo na Rwezamenyo azaba yafunze, abayakoreragamo bakajya mu masoko ajyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi yubatswe mu bice bitandukanye; ariko ntibyabaye.

Ibi byatumwe bamwe bakeka ko hari abayobozi bafite inyungu mu bucuruzi bw’akajagari, akaba ari byo byakerereza ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo.

Byatangiye ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwagiranaga inama n’ abacururiza muri aya masoko ya leta ashaje, bubwira abayakoreramo ko bagomba gushaka ahandi bajya gukorera kuko ayo masoko atakijyanye n’igihe yemwe ko agomba gutezwa cyamunara abashoramari bakahubaka izindi nyubako zijyanye n’ igihe.

Ibi byatumye abacuruzi bamwe bafata iya mbere bajya gushaka aho bakorera mu masoko agezweho yubatswe n’abashoramari nk’irya Nyabugogo (Amashyirahamwe Modern Market), ku Gisozi, Bishenyi n’ahandi.

Gusa abamaze kugera muri aya masoko ubu bavuga ko babangamiwe mu buryo bukomeye n’ abagicururiza muri ya masoko y’akajagari (Biryogo, Rwezamenyo ) yagombye kuba yarafunzwe tariki ya 23 Mata 2018 kuko aribwo yagombaga gutezwa cyamunara .

Aba bacuruzi bavuga ko akarere ka Nyarugenge kabatengushye kakanga gufunga amasoko kari karamaze kubabwira ko bakwimurwamo none kuri ubu abayacururirzamo bakaba bica isoko kuko basa n’abatagira aho bahagaze.

Umuyobozi wungurije w’aka karere ushinzwe ubukungu Nsabimana Vedaste aherutse kumvikana mu itangazamakuru avuga ko ntawabujije abacururiza muri ayo masoko yafunzwe gucuruza! Ibintu byatunguye benshi kumva umuyobozi wo kuri uru rwego ashishikariza abaturage kureka amasoko ajyanye n’igihe ahubwo bakaguma mu manegeka .

Yagize ati “Inama njyanama imaze kwemeza ko amasoko agomba kugurishwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera, yadusabye ko tujya kumenyesha abacuruzi icyo cyemezo ko hariho gahunda yo kuyagurisha ndetse ko bashobora kwishyira hamwe kugira ngo nabo niba babishoboye babe banakusanya amafaranga bahagure nk’abantu bahakoreye.”

Akomeza avuga ko iyo nama irangiye bamwe mu bacuruzi bahise bafata icyemezo cyo kujya gushaka ahandi bakorera.

Ati “Gufata umwanzuro wo kugurisha ni kimwe no gufunga isoko ni ikindi, kuko niyo ugurishije ntabwo umushinga uhita ushyirwa mu bikorwa ako kanya, uguze afata umwanya wo gutegura. Nta mucuruzi twigeze tubwira ngo nagire vuba ave aho yakoreraga.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko icyemezo cyo kwimura abacururizaga mu isoko rya Rwezamenyo na Biryogo kizashyirwa mu bikorwa igihe isoko rizaba ryabonye urigura.

Leta yakanguriye abikorera gushora imari barashishikara

Hashize iminsi igishushanyo mbonera cy’ Umujyi wa Kigali gitangiye gushyirwa mubikorwa .Kimwe mu byaranze iri shyirwamubikorwa ririmo kwimura abantu no kubatuza ahantu heza hagenewe no guturwa, no kwimura ibikorwa by’ubucuruzi hirya no hino mu duce dutandukanye tw’ Umujyi wa Kigali bikimurirwa ahabugenewe hajyanye n’ igishushanyo mbonera.

Ni muri urwo rwego hirya no hino muri uyu mujyi hatangiye kubakwa inzu zigezweho cyane cyane iz’ ubucuruzi, izo guturwamo zigezweho , amashuri n’ amavuriro ndetse no kubungabunga ibidukikije.Kugira ngo ibi bibashe kugerwaho Leta y’ u Rwanda yashishikarije abashoramari kugira uruhare mu ishyirwamubikorwa ry’ igishushanyombonera bubaka inzu n’ amacumbi bigezweho .Gusa uko iminsi itaha bamwe mu bashoramali batangiye kurira ayo kwarika nyuma yo kubona ko bagenda barushaho kugwa mu gihombo ndetse kuri ubu za Cyamunara zikaba zararushijeho kwiyongera bitewe nuko bamwe bananiwe kwishyura banki inguzanyo bafashe.

Harashyirwa mu majwi inyungu za politiki ziri hejuru y’ inyungu z’ ishoramari

Iyo uganiriye n’ impuguke mu birebana n’ ishoramari bavuga ko abashoramali b’ Abanyarwanda cyane cyane abashora imari mu nyubako zaba izo guturwamo cyangwa se amasoko agezweho basa naho batabanza kwiga isoko ry’ ibyo bagiye gukora ahubwo bagatwarwa n’imvugo z’ abanyapolitiki zibashishikariza gusukura Umujyi , guteza imbere imiturire n’ibindi bikorwa by’ iterambere, nyamara ntibabanze gukora inyingo z’abazakoresha izo nyubako zabo.Kenshi ngo aba banyapolitiki bababwira ko bazabafasha mukubona abakiliya hacibwa utujagari tuvugwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali nyamara ahubwo ka kajagali gaterwa na bamwe mu bafata ibyemezo byo kugaca.

Umwe muri bo yagize ati “Uzarebe abubaka amasoko yitwa ko ari aya kijyambere hano mu mujyi wa Kigali.Benshi bubaka amagorofa bashingiye ku cyizere cy’ ubuyobozi ko bazaca akajagari k’amasoko ashaje nka Biryogo, Kimisagara, Nyabugogo, Rwezamenyo, Kimironko n’ ahandi…nyamara iyo aba bashoramari bamaze kuzuza inyubako bategereza abakiliya bagasa nkaho aribo bakwiye gusubira inyuma bakajya kwinginga abakiliya, rimwe na rimwe bagahora bapfukamye imbere y’ abayobozi ngo bace ako kajagari gaterwa n’amasoko ya hato na hato amwe yamaze no guhinduka nk’amanegeka ari ko bigasa nko kugosorera mu rucaca!”

Bamwe mu bagafashe icyemezo cyo guca utujagari nibo bafite ibikorwa aho turi

Kimwe n’ amasoko ashaje yahoze ari aya Leta adafungwa , mu Mujyi wa Kigali hanavugwa akajagari gaterwa n’ amagaraji ya hato na hato akinyanyagiye mu makaritsiye y’Umujyi nyamara abashoramali barashishikarijwe kubaka inyubako zigezweho aho ayo magaraji agomba gukorera .Ababikurikiranira hafi bemeza ko impamvu zituma aya masoko adafungwa ngo abayakoreramo bajyanwe ahantu hajyanye n’ icyerekezo bishingiye ahanini kukuba abayobozi bamwe bagafashe ibyemezo byo kuyafunga aribo ba nyir’ ibibanza biri mu masoko agomba gufungwa .Uretse nibyo kandi ngo hari n’ abandi bagiye bayafitemo inyungu mu buryo buziguye cyangwa butaziguye nk’ amashyirahamwe akora isuku , atwara imyanda , acunga umutekano n’ abandi mu nzego zitandukanye.

Hari amakuru avuga ko kimwe mu bituma inzego z’ ubuyobozi muri Nyarugenge zidafunga aya masoko ngo biterwa n’ inyungu zimwe na zimwe zihishe inyuma yaryo. N’ubwo abantu babivugira mu matamatama batinya gutanga amakuru ku buryo bwimbitse bavuga ko uretse no kuba hari abayobozi bamwe bafitemo ibibanza bashaka kubanza gukuramo icya cumi ngo hari n’ abacuruzi bamwe basa n’abagize aya masoko indiri ya magendu cyane cyane imyenda ya caguwa , aho ngo bitwikira ijoro bakajya kuhahamburira amabaro kuko mu masoko agezweho batabitinyuka kubera ko hari za camera zishinzwe gucunga umutekano w’ ibibera mu masoko zabatamaza.

UV.