Koreya ya Ruguru igiye gusenya intwaro zayo z’ubumara

Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyatangaje kigiye gutangira gusenya ahageragerezwaga intwaro z’ubumara n’ibindi bijyanye nazo.

Pyongyang(umurwa mukuru wa Koreya ya Ruguru) yavuze ko iri kwiga ingingo zijyanye n’ubuhanga zatuma itangira ibyo bikorwa hagati y’itariki 23-25 ukwezi kwa Gatanu, nkuko ikinyamakuru cya Korea ya ruguru KCNA cyabitangaje ku wa Gatandatu.

Icyo gikorwa giteganyijwe gukorwa mu byumweru bitatu mbere yuko Perezida wa Amerika Donald Trump ahura na mugenzi we w’iki gihugu Kim Jong-un nk’uko bigaragara mu nkuru ya BBC.

Mu kwezi kwa kane, abategetsi ba Korea yepfo bavuze ko Bwana Kim yavuze ko “azafunga ahageragerezwaga izo ntwaro za nucléaire” mu kwezi kwa Gatanu”, yongera avuga ko abahanga mu vya “nucléaire” bo muri Korea yepfo na Amerika bazatumiwa bakajya kwihera amaso.

N’ubwo yavuze gutyo, ibyo gutumira abo bahanga ntabyavuzwe mu itangazo ryasohowe na Korea ya Ruguru kuwa Gatandatu.

Isenywa ry’ahageragerezwa izo ntwaro mu gace ka Punggye-ri,bizakorwa hamaze kugenzurwa uko ikirere kizaba cyifashe. Hazasenywa inzira zose zo mu nsi y’ubutaka hakoreshejwe ibisasu biturika, gusenya ahageragerezwaga izo ntwaro, inzu zakorerwagamo ubushakashatsi ndetse n’ibirindiro by’abashinzwe umutekano.

Abanyamakuru ba Korea yepfo, Ubushinwa, Amerika, u Bwongereza hamwe n’u Burusiya bazasabwa gukurikirana ibyo bikorwa.

Ntakirutimana Deus