Urukiko rw’ikirenga rwasibye ubujurire bwa Ntamuhanga rwimura urubanza rwa Kizito

Urukiko rw’Ikirenga rwasibye ubujurire bwa Ntamuhanga Cassien ‘watorotse ubutabera’ rwimura urubanza rwa Kizito Mihigo, hatindwa ku bujurire bwa Dukuzumuremyi Jean Paul.

Ku wa Mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018, Umuhanzi Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga ari kumwe na Dukuzumurenyi basigaye bafunganye mu rubanza rwari rubahuje hiyongereyeho Ntamuhanga watorotse na Niyibizi Agnes wagizwe umwere.

Kizito yitabye mu rubanza rw’ubujurire nyuma yo gukatirwa imyaka 10 y’igifungo kubera ibyaha yahamijwe birimo icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho. Kizito aburana yemera ibi byaha ariko akaba yifuza ko yagabanyirizwa ibihano yakatiwe mu mwaka wa 2015.

Kutagira uwunganira Dukuzumuremyi n’itoroka rya Ntamuhanga ni byo byatangije urubanza bigaragazwa nk’imbogamizi zikomeye, kuko muri uru rukiko adashobora kuburana atunganiwe (Dukuzumuremyi) nk’uko itegeko ribiteganya.

Uruhande rwa Kizito rwagaragara rushaka kuburana, ndetse rimwe rukifuza ko uru rubanza rutandukanywa, ariko urukiko rurabyanga, kuko ngo hari isano abaregwa bafitanye.

Kizito ati “ Mugire amahoro…Bimaze kuba nk’akamenyero ko muri uru rubanza hakunze kuvuka impamvu zo kudindiza urubanza zitanturutseho nagiye ngaragaza ko hagati yanjye n’abo tureganwa nta sano rinini dufitanye ku buryo umwe abuze bitabuza abandi kuburana.”

Asaba ko ubutabera bwatandukanya imanza zabo kuko ngo uretse isano ntoya yemera bafitanye naho ubundi mu magambo ye ati “ n’imiburanire yacu si imwe, naburanye nemera ibyaha bo bahakana.”

Ati “ Mu bushishozi bw’urukiko rw’ikirenga nizeye mwongere musuzume niba uwo muntu udahari yatubuza kuburana, kandi murebe degree(urwego) urubanza rugezeho uyu munsi ko ntatandukana na bo. Icyemezo mufata ndacyakira ncyemere nta ngingimira

Ku ruhande rwa Dukuzumuremyi asobanura ko atari azi ko ubujurire bwe bwakiriwe, bitewe no kugenda yimurirwa muri gereza zitandukanye, dore ko yajuriye ari mu ya Gasabo, ahava ajya Rwamagana, ubu akaba afungiye mu ya Rubavu iri i Nyakiriba

Umucamanza ahereye ku byagaragajwe n’ubushinjacyaha ko iyo uwajuriye atitabye urukiko nta mpamvu ikirego cye gisibwa[bwabisabye kuri Ntamuhanga watorotse], yafashe icyemezo ko ubujurire bwari bwaratanzwe na Ntamuhanga busibwa, kuko nta nyungu zihari mu gukurikirana ubujurire bwe.

Umucamanza yafashe iminota 30 mu mwiherero aza yanzura ko ubujurire bwa Ntamuhanga bugomba gusibwa igihano kikaguma uko kiri. Yahaye kandi Dukuzumuremyi igihe gisatira ukwezi kuba yabonye umwunganira mu mategeko. Yanzuye ko urubanza rutagomba gutandukana kuko abaregwa bafitanye isano mu mikorere y’ibyaha. Urubanza rwimuriwe tariki ya 11 Kamena 2018.

Abaregwa bose batawe muri yombi mu kwa kane mu 2014. Bararegwa ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho birimo guhitana Perezida wa Repubulika Paul Kagame no kwica abamwe mu bategetsi bakuru. Ni ibyaha umucamanza wa mbere yahamije umuhanzi Kizito Mihigo n’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga anavuga ko bagombye kuba bahanishwa ku gihano cy’igifungo cya burundu. Gusa umucamanza yahanishije Kizito Mihigo gufungwa imyaka icumi kuko ngo atananije ubutabera.

Umunyamakuru Ntamuhanga yahanishijwe imyaka 25 y’igifungo na ho Demob (uwahoze mu gisirikare) Dukuzumuremyi we ahanishwa imyaka 30 y’igifungo kuko ngo byari “Isubiracyaha”

Ku rwego rwa Mbere umuhanzi wamamaye mu bihangano bibumbatiye insanganyamatsiko z’ubumwe n’ubwiyunge n’izihimbaza Imana Kizito Mihigo yaburanye yemera ibyaha anabisabira imbabazi. Kizito yageze no ku rwego yirukana abanyamategeko be bavugaga ko amagambo yaba yaravuze atagize ibyaha. Uregwa agasanga izo mpaka zabo n’ubushinjacyaha zishingiye ku mategeko zitaramuhaga amahirwe yo kubona ubutabera.

Ku rundi ruhande umunyamakuru Cassien Ntamuhanga na mugenzi we Demob Dukuzumuremyi bo baburanye bemeza ko ibyaha baregwa atari ukuri babyemejwe n’uko bari bafunze.

Ibyaha baregwa bishingira ku biganiro Kizito yemeza ko bagiranaga na bamwe mu bagize ihuriro RNC ritavuga rumwe na leta y’u Rwanda n’ibindi bagiranaga n’abo muri FDLR ibarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ababurana bakatiwe tariki ya 27 Gashyantare 2015. Ni mu rubanza rwavuzweho cyane mu itangazamakuru’Kizito Mihigo na bagenzi be’ baje gukatirwa ibihano bitandukanye. Kizito yakatiwe imyaka 10 ahamijwe ibyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icy’ubwoshye bwo kugiririra nabi perezida wa repubulika, icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi. Yahanaguweho icyo gucura umugambi w’icyaha cy’iterabwoba.

ND.