Musanze: Abaturage bigobotoye izina ‘Congo’ ryabateraga ipfunwe bashimiwe na polisi

Abatuye umudugudu wa mu Kagari ka Migeshi ho mu Murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze utagira rezo(reseaux) ya telefoni, amashanyarazi n’amazi, barabyinira ku rukoma nyuma yo guhabwa amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiro by’umudugudu no kubakirwa ikiraro.

Imiryango 100 yo muri uyu mudugudu yashimiwe na polisi y’u Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 15 Gicurasi 2018, ubwo yatangizaga ‘Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya polisi’ mu rugendo ruyiganisha mu kwizihiza imyaka 18 uru rwego rw’umutekano rumaze rushinzwe.

Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi muri polisi y’Igihugi, ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi avuga ko uyu mudugudu wahembwe kubera ko waharaniye kuba utarangwamo icyaha guhera mu mwaka wa 2017.

Ati ” Isabukuru ishimangira ubufatanye bwiza buri hagati ya polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha. Gukumira no kurwanya ibyaha ni ingufu za buri wese, kandi mwabonye ko aba baturage babigezeho bakivanaho n’izina bitirirwaga ritari ryiza. Mwumvise ko muri uriya mudugudu bari barahahimbye muri Congo kubera kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byahakorerwaga….ni umudugudu w’intangarugero.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uretse kubaha aya mashanyarazi, babatereye ibiti bibungabunga ibidukikije, bikurura umwuka mwiza, bigakurura imvura bikanarwanya isuri, ndetse bakanabubakira ikiraro kibahuza n’iyindi midugudu kiri muri gahunda yo gukumira icyaha kitaraba.

Polisi kandi yubakiye aba baturage inyubako y’ibiro by’umudugudu. Amakuru the Source Post ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 30.

Umukuru w’Umudugudu wa Mugari washimiwe, Mbarushimana Felecien avuga ko bashimishijwe n’ishimwe bahawe bemeza ko batazatezukaho.

Akomeza avuga ko ibanga bakoreshejw mu kurwanya ibyaha ari ugushyira hamwe.Ati ” Kugirango turwanye ibyaha twagiriye abantu inama kenshi,tugakorana inama, abagiranye ibibazo tukabasanga n’iwabo mu ngo. Kuva muri 2016 kugeza 2018, nta byaha by’ihohoterwa byigeze bikorerwa mu ngo, nta businzi bwabaye bukabije( nko kuvuga ngo abantu barwanye), twagiye tubagira inama.

Akomoza ku ibanga ryatumye babigeraho, agira ati “Ibanga nyamukuru dukoresha ngo tubigereho ni ubufatanye kuko ntawabishobora wenyine. Urabona turi komite y’umudugudu y’abantu 5 turafatanya, club(amatsinda) z’isuku turafatanya, urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi, Inama y’Igihugu y’Abagore turafatanya, maze twahuriza hamwe ibitugoye tukabiganiraho mu mugoroba w’ababyeyi.”.

Akomoza ku izina ‘Congo’ aka gace kari karitiriwe kubera ko haberaga ibyaha byinshi; abantu baturuka mu tundi duce bakajya kunywerayo ibiyobyabwenge no gukorerayo ibindi byaha, avuga ko babashije kwikiza iki cyasha.

Ati “Urabona ko uyu mudugudu wacu uvuye mu icuraburindi, abantu bari barawise Congo, kubera ko bumvaga ubuyobozi butaru kubumva, nyuma ubuyobozi bwegerezwa abaturage, natwe badushyiraho dufatanya nabo.Habaga abasinzi n’abaturutse mu tundi duce bagasa n’abahungira hariya hitwa mu ikoni.”

Yongeraho ati “Ntabwo ari agace kiyomoye kuri Congo nk’igihugu, ahubwo ni agace k’u Rwanda, ni umudugudu w’u Rwanda wari warahimbwe iryo zina kubera ibikorwa bibi byahakorerwaga.”

Midugudu akomeza avuga ko ikiraro kizabafasha mu buhahirane n’imigenderanire n’utundi duce kandi kikabarinda impfu za hato na hato kuko ngo icyahahoze kitari gikomeye cyigeze gupfiramo umuntu mu nwaka ushize.

Inzu bubakiwe ngo izabafasha kunoza akazi no gukurikirana gahunda za leta kurushaho babikesha televiziyo bazajya bareberaho amakuru, gahunda za leta ndese n’umupira.

Uyu mudugudu utuwe n’ingo 175, amashanyarazi yahawe ingo 100 izindi 75 zirayahabwa nazo muri iki cyumweru nk’uko polisi yabibasezeranyije.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yasabye aba baturage kuzarinda ibi bikorwa bubakiwe, abashimira kuba barabashije kwivanaho icyo cyasha cy’izina ritabashimishaga, abibutsa ko bagomba gukomera kuri iyo ntera bagezeho n’abandi bakabigiraho.

Ibikorwa nk’ibi byabereye kandi mu gihugu hose, by’umwihariko ishimwe nk’iri rihabwa abaturage bo mu turere twa Kamonyi, Ngororero, Kicukiro na Gisagara. Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti ” Duture mu mudugudu utarangwamo icyaha.”

Ntakirutimana Deus